Mohamed Morsi wahoze ari Perezida wa Misiri (Egypt) yitabye Imana kuri uyu wa mbere tariki 17 Kamena 2019 aguye mu rukiko.
Morsi w’imyaka 67 y’amavuko, yituye hasi by’amarabira, ubwo yari imbere y’urukiko yiregura ku byaha by’ubutasi, ahita ashiramo umwuka nk’uko byatangajwe na Televiziyo y’igihugu cya Misiri.
Mohamed Morsi wo mu ishyaka ry’Abavandimwe b’Abayislamu (Muslim Brotherhood) yagiye ku butegetsi tariki 30 Kamena 2012 abukurwaho ahiritswe na Jenerali Abdel Fattah al-Sisi tariki 03 Nyakanga 2013.
Kuva yakurwa ku butegetsi yahise atabwa muri yombi, yagiye akurikiranwaho ibyaha bitandukanye birimo iterabwoba ndetse n’iryo shyaka rye riracibwa mu Misiri rishinjwa ibikorwa by’iterabwoba. Ibyo byaha byatumye ubushinjacyaha bumusabira igihano cy’urupfu yaje gukurirwaho muri 2016.
Mohamed Morsi yari yagiye ku butegetsi binyuze mu matora, yegukana intsinzi nyuma yo kugira ubwiganze bw’amajwi muri ayo matora.
Kuva yahirikwa ku butegetsi ndetse agafungwa, benshi mu baturage bakomeje kwigaragambya bamagana ibyakozwe n’igisirikare.