Misiri yahaye u Rwanda ibikoresho byifashishwa mu kuvura Covid-19

U Rwanda rwakiriye impano y’ibikoresho byo kwifashisha mu kuvura Covid-19 byatanzwe n’igihugu cya Misiri, bikaba bigizwe n’imyambaro irinda abaganga n’abandi bita ku barwaye icyo cyorezo.


Iyo mpano ifite agaciro k’ibihumbi 150 by’Amadolari ya Amerika, yashyikirijwe u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa 7 Nzeri 2020, ikaba yatanzwe na Ambasaderi Ahmed El Ansary ku ruhande rwa Misiri, yakirwa na Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije ku ruhande rw’u Rwanda.

Iyo mpano ni igice cy’ibyo Misiri yiyemeje byo gutanga miliyoni enye z’Amadolari ya America ku bihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), mu rwego rwo kubifasha guhangana na Covid-19.

Minisitiri Ngamije yavuze ko iyo nkunga izagabanya ubwandu bwa Covid-19 mu baganga, inagabanye ubwiyongere n’impfu zishamikiye kuri icyo cyorezo mu bigo by’ubuzima byo hanze y’Umujyi wa Kigali.


Ati “Hari ikizere cy’uko urukingo rw’icyo cyorezo ruzaba rwabonetse mu mezi atatu ari imbere, gusa turacyakeneye byombi, ni ukuvuga urukingo n’ubuvuzi. Ni yo mpamvu iyo nkunga twari tuyikeneye kugira ngo turinde abantu bafite ibyago byinshi byo kwibasirwa na Covid-19”.

Kuva tariki 14 Werurwe uyu mwaka, u Rwanda rumaze kugira abantu 19 bishwe na Covid-19, ikaba yaribasiye cyane cyane abasabzwe bafite izindi ndwara zitandura nka diyabete.

Kugeza ku Cyumweru tariki 6 Nzeri 2020, mu Rwanda abanduye icyo cyorezo ni 4,374 bagaragaye mu bipimo 439,893, abamaze gukira ni 2,235 mu gihe abakirwaye ari 2,120.

Ku ruhande rwa Misiri, Ambasaderi Ansary yavuze ko iyo mpano ari imwe mu zo icyo gihugu gisanzwe gitanga mu rwego rw’ubuzima, ari na ho hashingiye ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.


Agira ati “Twishimiye ubu bufatanye mu rwego rw’ubuzima, kandi mu gihe kiri imbere hari umushinga ukomeye duteganya (kubaga umutima), gusa sinshaka kugira icyo nawuvugaho ubu, nzawuvugaho igihe kigeze”.

Umuyobozi mukuru ushinzwe Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, Shakira Umutoni, yavuze ko iyo mpano iturutse mu bufatanye hagati y’ibihugu byombi bwakomeje gutanga umusaruro mu bice bitandukanye, cyane cyane ubuzima n’umutekano.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.