Miss Rwanda 2020 Ishimwe Naomie abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje ubuzima buryohereye amazemo iminsi mu gihugu cya Gabon ari kumwe n’umukunzi we Michael Tesfay bari bamaranye igihe mu munyenga w’urukundo i Kigali.
Ishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda avuye mw’itsinda ry’aba Mackenzies , kuri ubu akaba ari Brand Ambassador wa brand ya Bonjour ndetse Diaspora beauty Queen of the Year 22 none kandi akaba amaze iminsi mu gihugu cya Gabon aho yajyanye n’umusore bakundana muruzinduko rw’akazi.
Muri iki gihugu cya Gabon , Miss Naomie amaze iminsi we n’umukunzi we Michael bahagiriye ibihe byiza bitandukanye birimo guhura na bamwe mu bayobozi bo mu nzego zo hejuru muri iki gihugu , aho bari bari muri gahunda yo guteza imbere ubuhinzi bifashishije ikoranabuhanga , ndetse bahagirira nibihe byiza birimo gutemberera ku mazi magari arangwa muri Gabon.
Kuva aba bombi bahaguruka i Kigali aho bari bamaze iminsi n’ubundi bari muburyohe bw’urukundo bigaragara , nk’uko babisangizaga ababakurikiranira hafi kumbuga nkoranyambaga maze bigatangira kubyara impaka bamwe bavuga ko uyu musore yaba yaramaze kumutwara ubusugi , abandi bakavugako bitashoboka kuko batararana.
Ubwo bajyaga muri Gabon byongeye kuvugwaho cyane maze abahamya ko Naomie yamaze kwamburwa ubusugi na Michael babyemeza bavugako aho baba muri iki gihugu barara mu cyumba kimwe ndetse kuburiri bumwe.
Muri iki gihugu aba bombi bahungukiye inshuti zigiye zitandukanye kandi z’ingirakamaro.