Muheto Nshuti Divine wabaye Miss Rwanda 2022 yakoze impanuka ikomeye, imodoka irangirika, nawe akomereka byoroheje nubwo yagize ikibazo ku jisho.
Amakuru IGIHE ifite ni uko Muheto yakoze impanuka kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Nzeri 2023. Yayikoreye Kimironko mu Mujyi wa Kigali.
Iyi mpanuka yamuteye ibikomere ariko cyane cyane ijisho rimwe rye rigira ikibazo ku buryo kuri ubu ari mu bitaro bya ‘La Croix du Sud’ aho benshi bazi nko kwa Nyirinkwaya.
Nshuti Divine Muheto yabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2022, asimbuye Miss Rwanda 2021, Ingabire Grace.
Imodoka Nshuti Divine Muheto yagendagamo nuko yabayeubwo yari imaze kugonga inzu akayikomerekeramo.
Imodoka ya Muheto Divine mbere y’uko akora impanuka.
Facebook Comments Box