Nyampinga w’u Rwanda 2020 Nishimwe Naomie, yatangije ibikorwa bizamara icyumweru ashishikariza urubyiruko guhangana n’ikibazo cy’inda ziterwa abangavu, mu Karere ka Nyaruguru.
Miss Nishimwe avuga ko abangavu bakwiye kwiga kuvuga oya imbere y’ababashukisha uduhendabana bagamije kubakoresha imibonano mpuzabitsina, kuko nyuma yo kubyara bituma bahura n’ingaruka zitandukanye zirimo guhozwa ku nkeke, gucibwa mu miryango no guta amashuri kuri benshi.
Nyampinga w’u Rwanda 2020 Nishimwe Naomie, avuga ko kurwanya inda ziterwa abangavu biri mu mushinga we yatanze igihe yiyamamazaga wo kurwanya agahinda gakabije, akaba ari na byo byatumye yerekeza mu Karere ka Nyaruguru mu bikorwa bizamara icyumweru yifatanya n’abakobwa bo mu Murenge wa Mata mu biganiro bigamije kubafasha kwiteza imbere, no kurwanya inda ziterwa abangavu.
Miss Nishimwe avuga ko abangavu batwaye inda bakeneye gufashwa gusubira mu buzima busanzwe, kuko nubwo baba babyaye batagomba guhezwa no gucibwa, kuko baba bashobora guhindura ubuzima bakiteza imbere.
Agira ati “Abakobwa b’abangavu bakwiye kuvuga oya ku buzima bwabo, kuko utamenya ngo ejo hazamera gute bakwiye kumva ko ejo habo hazaza bazahabonera ibyiza igihe bitwaye neza. Muri iki gihe batari no kujya ku mashuri hari ibibazo byinshi birimo no guterwa izo nda ari na yo mpamvu bakwiye kwiga guhakana bakagera ku byo bifuza bitanyuze mu nzira mbi”.
Ati “Ababyeyi bakwiye kumva ko ibibaye ku bana babo bidakwiye kubabera umwanya wo kubamenesha, ahubwo bakwiye kwicara bakabaganiriza, ntibiba byoroshye iyo umwana atwaye inda ariko ababyeyi bakwiye gukomeza gufasha abana babo”.
Gashagaza Leon, avuga ko umuryango MABAWA wiyemeje guhuza aba bakobwa babyariye iwabo n’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 20 bakaganirizwa, uko bakwihangira imirimo bakazavamo ba rwiyemezamirimo beza.
Avuga ko kubyarira mu rugo bigira ingaruka ku bangavu kuko baba bataragira ubushobozi bwo kwita ku mwana haba mu miterere y’umubiri wabo cyangwa ubunararibonye mu kurera abana, ari na yo mpamvu hamwe na Nyampina w’u Rwanda 2020 Ishimwe Naomie, biyemeje gutangiza ubukangurambaga hagamijwe kwirinda inda zitateguwe.
Ibyo bigakorwa bubakirwa ubushobozi, ku ikubitiro mu Murenge wa Mata ahatangirijwe iki gikorwa kikazagera ku bakobwa basaga 500 bagiye guhabwa amahugurwa yo gukora imishinga iciriritse yo gutuma biteza imbere, ababyaye bakarera neza abana abatarabyara na bo bakibonera ibituma batararikira ibyo bashobora kwigezaho.
Agira ati “Buriya abangavu bamaze kubyara batakaza icyizere muri bo, twafashe ababyaye n’abakiri bato ngo tubafashe kugira uruhare mu kwiga imishinga ibateza imbere, kugira ngo babashe kwibonera ibitunga abana babo kandi bikure mu bukene bagire aho bigeza, abana ni bo bazaduha imishinga yabo hanyuma dufatanye kuyinoza hamwe n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze”.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, avuga ko umuryango mwiza ugira umutekano ushingiye ku burere bw’abana kandi icyerecyezo cy’igihugu kikaba gishingiye ku bumenyi buturuka mu mwana wakuze neza wize neza, utarahuye n’ibibazo bihungabanya imibereho ye.
Agira ati “Icyerecyezo cy’igihugu 2050 ni icy’umwana warezwe neza, ni yo mpamvu uyu munsi ari ikibazo cy’amahitamo no kubona igihe, gukora cyane no kurangwa n’ikinyabupfura, igihugu gishishikajwe n’iterambere ry’umwana w’umukobwa”.
Avuga ko imishinga iteganyirijwe abana b’abakobwa izatanga umusaruro nikorerwa hamwe, bagatizanya imbaraga leta ikunganira ku bujyanama bukenewe ngo abana b’abakobwa babere imiryango yabo, ubuzima bwabo bube bwiza babugizemo uruhare, naho abamaze guhura n’ibibazo bakaba basabwa kongera gutekereza kwiyubaka.