Moise mugisha yegukanye agace ka munani ka Tour du Rwanda 2022 atewe imbaraga na Perezida Paul Kagame (AMAFOTO)

Umunyarwanda Mugisha Moïse wegukanye Agace ka Munani ka Tour du Rwanda 2022, yavuze ko yatewe imbaraga no kubona isiganwa ritangizwa na Perezida Paul Kagame, mu gihe kandi yashimangiye ko Abanyarwanda bakwitega ibizaba mu mwaka utaha wa 2023.

Mugisha usanzwe ukinira ProTouch yo muri Afurika y’Epfo, ni we wabaye uwa mbere mu gace ka munani kahagurukiye kandi kakanasorezwa kuri Canal Olympia, ku i Rebero, ku ntera y’ibilometero 75,3.

Aganira n’itangazamakuru, uyu mukinnyi yavuze ko yashimishijwe no kubona Perezida Kagame ari we watangije aka Gace gasoza Tour du Rwanda 2022 kuko byamwongereye imbaraga zo gutsinda.

Ati “Nk’Abanyarwanda ibaze kumara iminsi umunani usangira n’udakoramo, burya biba ari ikibazo. I Kigali nahamaze imyaka itatu ari ho nitoreza, udusozi twose nari ntuzi. Njya no gutangira nabwiye Sempoma [Umutoza wa Team Rwanda] nti ntagize ikibazo cy’igare cyangwa se ngo nze kugwa, ndababwiza ukuri ko nshobora gutsinda kandi ni ibintu byananshimishije kubona Perezida w’Igihugu ari we uje kumanura igitambaro. Nahise numva izindi mbaraga, ndavuga nti byanga bikunde mbikore.”

Yakomeje avuga habayeho gukorana n’Ikipe ya Drone Hopper Androni Giocatolli yo mu Butaliyani, yarimo Natnael Tesfazion watwaye irushanwa, kuko na we yabafashije ku wa Gatandatu ubwo isiganwa ryasorezwaga kuri Mont Kigali ryanyuze i Gicumbi.

Ati “Bambwiye bati turashaka ko uyu munsi na we utsinda, ndababwira nti turaza gufashanya kandi birarushaho kugenda neza. Mu by’ukuri ni ibintu nishimiye kubona ntsinda Agace k’uyu munsi.”

Abajijwe niba habayeho koroherwa n’Abafaransa [Alexandre Geniez na Sandy Dujardin] bakinira TotalEnergies, byagaragaye ko bamuretse akagenda imbere muri metero 500 za nyuma, Mugisha yavuze ko bari bananiwe.

Ati “Uko nabivuga, adashaka ko ntsinda, n’ubundi yaje aramfata aragenda hafi yo kujyamo umunanota. Kuko yari yamaze kunanirwa nasanze ari mu gasozi [ku i Rebero], nkimubona imbere nahise numva ko byose bigishoboka. Hari n’undi nari mfite inyuma yanze kunsimbura kuko yari afite umukinnyi imbere. Navuze nti ngiye kumutsinda cyangwa ngo antsinde. Tugeze ku murongo, ntunguwe no kubona ifoto ari bo bantu ba mbere bari bandi inyuma kandi bishimye.”

Ku bijyanye n’icyo iyi ntsinzi ivuze ku bakinnyi b’Abanyarwanda bari bamaze iminsi baratakarijwe icyizere muri Tour du Rwanda, Mugisha yavuze ka ari intangiriro yo gutwara iri rushanwa.

Ati “Iri ni itangiriro kugira ngo tubone inzira itugeza kuri Maillot Jaune [kuyobora irushanwa no kuryegukana]. Kuva Tour du Rwanda yajya kuri 2,1 ni ubwa mbere ibi bibaye. Mu 2020, byari bigiye kuba habura gato. Mu 2021, njye sinagize amahirwe yo gukina kuko nari mfite intego yo kuyitwara ariko ngira izindi mbogamizi. Mu mwaka utaha mumbaze ngo hazaba iki? Ni amatsiko mbicishije!”

Mugisha Moïse yongeye gushimangira ko kuba Perezida Kagame ari we watangije isiganwa ry’Agace ka Munani byamuteye imbaraga akabasha gutsinda.

Ati “Mu by’ukuri sinakubeshya, ni ubwa mbere nari mbonye Perezida. Nkimubona nahise mvuga nti ok, araje, nta kibazo. Reka tumugaragarize nk’Abanyarwanda ko natwe duhari, ko imbaraga ze aduha natwe dushobora kuzikoresha neza. Mu minsi ishize twabonye amagare meza kurushaho, mu mwaka utaha bizaba ari umuriro.”

Uretse kwegukana Agace ka Munani ka Tour du Rwanda 2022, Mugisha Moïse yasoje irushanwa yambaye umwenda w’umukinnyi wahize abandi mu guterera imisozi, watanzwe na Cogebanque.

Mugisha Moïse w’imyaka 25, akinira ProTouch yo muri Afurika y’Epfo kuva mu mpera z’umwaka ushize wa 2021.

Ni we Munyarwanda wa mbere wegukanye Agace ka Tour du Rwanda kuva igiye ku rwego rwa 2,1 mu 2019 aho yitabirwa n’amakipe akomeye ku Isi.

REBA AMAFOTO Y’UKO UMUKINO WAGENZE

 

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.