Moto zemerewe gutwara abagenzi, uretse mu turere twa Rusizi na Rubavu

Ku wa Kabiri tariki ya 02 Kamena 2020, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ifatirwamo imyanzuro ikurikira:


Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 18/05/2020.

Iyi nama y’Abaminisitiri kandi yashimiye Abanyarwanda kubera ubufatanye bukomeje kubaranga, inabibutsa gukomeza kutirara mu rwego rwo kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Inama y’Abaminisitiri yunguranye ibitekerezo ku ngamba na gahunda zo kuzahura ubukungu no kwihaza mu gihe giciriritse n’ikirambye.

Inama y’Abaminisitiri yasuzumye ingamba zafashwe zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, yemeza ko ingamba zikurikira zihita zitangira gukurikizwa.

Ingamba rusange zo kwirinda COVID-19

Gahunda yo gupima abantu indwara ya COVID-19 izakomeza mu gihugu hose.

Udupfukamunwa tuzakomeza kwambarwa igihe cyose umuntu agiye aho ahurira n’abandi.

Serivisi zemerewe gukora zizakomeza kubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima (gukaraba intoki, kwambara udupfukamunwa, gusiga intera hagati y’umuntu n’undi).

Abacuruzi bose barasabwa kwemera kwishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga nka bumwe mu buryo bwemewe bwo kwishyurana.

Ingendo zirabujijwe guhera saa tatu z’ijoro kugeza saa kumi n’imwe za mugitondo.

Serivisi zemerewe gukora

Ibikorwa by’inzego za Leta n’iby’abikorera bizakomeza, ariko buri rwego rugakoresha abakozi b’ingenzi, abandi bagakomeza gukorera mu rugo.

Ibikorwa bya siporo y’umuntu umwe cyangwa izindi zikorwa abantu bategeranye (non-contact sports) biremewe. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri ibishinzwe.
Icyakora siporo ikorewe mu nyubako z’imyidagaduro (gyms) na siporo mu matsinda zirabujijwe.

Moto zemerewe gutwara abagenzi, uretse mu turere twa Rusizi na Rubavu. Ibi bikaba bishingiye ku byavuye mu isuzuma ry’inzego z’ubuzima riherutse gukorerwa hirya no hino mu turere. Abatwara moto barasabwa kubahiriza amabwiriza y’isuku no kwambara udupfukamunwa igihe cyose.

Ingendo hagati y’Intara zitandukanye cyangwa Intara n’Umujyi wa Kigali ziremewe, ariko kukujya no kuva mu turere twa Rusizi na Rubavu birabujijwe. Icyakora amakamyo atwaye ibicuruzwa yemerewe kugenda mu turere twose, ariko ntatware abantu barenze babiri.

Imihango yo gushyingura igomba kujyamo abantu batarenze 30.

Ishyingirwa rikorewe imbere y’ubuyobozi rizakomeza, ariko rigomba kwitabirwa n’abantu batarenze 15.

Serivisi zizakomeza gufunga

Imipaka izakomeza gufungwa, kereka ubwikorezi bw’ibicuruzwa (cargo trucks). Abanyarwanda n’abandi bantu basanzwe batuye mu Rwanda bemerewe gutaha, ariko bagahita bashyirwa mu kato (isolation) nk’uko amabwiriza y’ubuzima abiteganya. Abari mu kato biyishyurira ikiguzi cya serivisi zose bahabwa.

Ingendo mu modoka rusange mu turere twa Rusizi ba Rubavu zirabujijwe.

Amashuri azakomeza gufunga kugeza muri Nzeri 2020.

Insengero zizakomeza gufunga.

Inama n’amateraniro rusange cyangwa mu ngi z’abantu birabujijwe.

Utubari tuzakomeza gufunga.

Izi ngamba zizongera kuvugururwa nyuma y’iminsi 15, hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’Ubuzima.

Iyi nama y’Abaminisitiri yemeje Politiki, imishinga y’amategeko n’amateka bikurikira:

Politiki (Policy) y’Ubumenyi, ikoranabuhanga na inovasiyo na gahunda yo kiyishyira mu bikorwa.

Umushinga w’Itegeko rigenga Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG).

Iteka rya Perezida ryirukana aba Ofisiye n’iteka rya Minisitiri ryirukana ba Su-Ofisiye n’Abapolisi bato muri Polisi y’u Rwanda.

Iri tangazo ryo ku wa Kabiri tariki 02/06/2020 ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente



Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.