Mouhamud Mossi wakiniye Amavubi arasaba ubufasha bwo kugaruka mu Rwanda

Umunyezamu Mumaud Mossi uri mu bafashije Amavubi gukina igikombe cya Afurika, aratangaza ko abayeho nabi ndetse yifuza ubufasha bwatuma agaruka mu Rwanda

Muhamud Mossi umwe mu banyezamu beza babaye mu Rwanda, aho yakiniye amakipe azwi arimo nka Rayon Sports ndetse na APR Fc, akanakinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, aratangaza ko abayeho nabi bituma yifuza kugaruka mu Rwanda.

Uyu munyezamu ubu usigaye atuye mu gihugu cya Ethiopia, mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Rwanda, avuga ko ubuzima abayemo muri iki gihugu butamworoheye aho yifuza kugaruka mu Rwanda.

Mouhamud Mossi ari mu bakinnyi bafashije Amavubi kubona itike ya CAN 2004

Mouhamud Mossi ari mu bakinnyi bafashije Amavubi kubona itike ya CAN 2004

Muri iki kiganiro, avuga ko atabayeho neza muri Ethiopia aho yanyuze yifuza kwerekeza muri Australia ngo asange umuryango we uba muri ciyo gihugu, akaba yifuza kugaruka mu Rwanda, akavuga kandi ko yifuza gutanga umusanzu we agatoza abanyezamu bakiri bato.

Yagize ati “Ndashaka gusubira mu Rwanda nkatoza abazamu,ibyanjye hano byaranze, simfite uburyo bwo gutaha, ndasaba abayobozi bangarure mu rugo njye ntoza abazamu, nakinaga neza ndabizi nsnobora no gutoza neza abazamu”

“Nkunda Kagame, ndamukunda Imana imufashe. Munyibuke nari nkaze, ndabasaba imbabazi munsubize kuri ambassade wenda bampa itike njyende nsubire mu rugo”

Uyu munyezamu yafatiraga ikipe ya Rayon Sports yegukanye igikombe cya CECAFA mu mwaka wa 1998, akinira ikipe ya APR FC, akaba by’umwihariko ari mu bakinnyi bajyanye amavubi muri CAN 2004 n’ubwo atabashije kuyikina kuko yirukanwe habura iminsi mike ngo iri rushanwa ribe kubera ikibazo cy’imyitwarire.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.