Sosiyete y’itumanaho MTN ishami rya Mobile Money (MOMO) rishinzwe kwishyurana amafaranga hakoreshejwe telefone zigendanwa, iratangaza ko nta mugenzi ukwiye gukatwa amafaranga igihe yishyuye urugendo akoresheje (MOMO) kuko iyo serivisi ari ubuntu.
Ibi bitangajwe mu gihe hari abamotari bavuga ko bari guhomba kubera kwishyurwa amafaranga y’urugendo gusa umugenzi ntarenzeho ayo gukata igihe umumotari agiye kuyabikuza.
Kompanyi z’itumanaho mu Rwanda n’inzego zitandukanye zisobanura ko zashyizeho uburyo bwo korohereza abagenzi kwishyura hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga, bishyurira kuri telefone kugira ngo hirindwe gukora ku mafaranga kuko na yo kuyahererekanya bishobora kongera ibyago byo kwanduzanya COVID-19.
Havugimana Kagame Jacques ukuriye Kompanyi ya Kivu Belt itwara abagenzi mu Ntara y’Amajyepfo avuga ko ku bakora ingendo bateze imodoka, iyo serivisi iri gukorwa nta kiguzi ku buryo abafite amafaranga kuri telefone zabo nta kibazo bari guhura na cyo.
Agira ati, “Twebwe muri Kompanyi yacu ibintu bimeze neza nta kibazo ikoranabuhanga riri gukemura ibintu byinshi, kandi abari kuzana amafaranga turi kubasobanurira ko bagomba kujya bayazana kuri telefone bakishyura nta kibazo birinda kwanduzanya Coronavirus”.
Ku rundi ruhande, abamotari bo mu mujyi wa Muhanga bavuga ko kwishyurana kuri telefone bikigoranye kuko bari gusaba abagenzi kurenzaho ayo gukata bakabyanga.
Umwe mu bamotari yavuze ko ari gutwara abantu bishyura kuri mobile money ariko ko bitamushimishije kuko ari guhomba igihe cyo kubikuza agiye gutanga amafaranga yakoreye kwa shebuja.
Yagize ati “Turi gutwara abantu bakatwishyura kuri telefone ariko twabasaba kurenzaho ayo kubikuza bakabyanga ngo ni amabwiriza ariko niba ntwaye nk’umuntu akanyishyura 300frw, ni nk’aho mba mutwariye 200frw kuko atarenzaho ayo kubikuza”.
“Turasaba ko natwe twahabwa uburyo bwo kwishyurwa no kubikuza batadukase kugira ngo tubone no kubishishikariza abo dutwara kuko turahomba cyane, kandi Leta ntacyo itadukorera”.
Kuba abamotari bari kwakira amafaranga mu ntoki byabangamira gahunda yo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19 kuko amafaranga yakomeza kwishyurwa mu ntoki.
Kigali Today yashatse kumenya icyo ibigo by’itumanaho mu Rwanda bibivugaho maze ivugana na Musugi Jean Paul ushinzwe ishami rya Mobile Money muri MTN maze avuga ko icyo kibazo cyavugutiwe umuti cyane ko abamotari bamaze gushyirirwaho uburyo bwo kwishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga kandi nta kiguzi.
Agira ati, “Kuva abamotari basubukura imirimo twahise tubashyira muri MOMO Pay, telefone zabo kugeza ubu bose twaboherereje ubutumwa bugufi bwo kwinjira muri MOMO bakajya bishyurwa nta kiguzi”.
Yongeyeho ati “Hari ubundi butumwa tubaha bubereka uko babona amafaranga yabo tubakorera umubare w’ibanga wo gukoresha bamaze kwiyandikisha, abatarabona ubwo butumwa bakwegera ibiro byacu mu turere tukabafasha vuba kuko kwishyura amafaranga mu ntoki ntibyemewe”.
Inzego zitandukanye zikomeje gushishikariza abaturage bakora ingendo za ngombwa kuri moto cyangwa bava banajya mu mujyi wa Kigali no mu Ntara ko barushaho kurwanya Coronavirus n’ikwirakwizwa ryayo bakoresheje ikoranabuhanga mu kwishyura ingendo birinda gukora ku mafaranga.
Ibyo kandi bigomba no gukorwa mu kwishyura izindi serivisi mu rwego rwo gukomeza guhangana n’ikwirakwira ry’icyo cyorezo.