Mu bari bahamagawe mu Amavubi abambere bahambirijwe / Ninde uzasigara mu bazaserukira ikipe y’igihugu?

Abakinnyi ba mbere bamaze gusezererwa mu ikipe y’igihugu Amavubi yitegura imikino 2 y’ijonjora ry’Igikombe cy’Isi ya Benin na Lesotho.

Amavubi amaze iminsi mu mwiherero witegura imikino y’Itsinda C mu ijonjora ry’itike y’igikombe cy’Isi aho tariki ya 6 Kamena izakina na Benin muri Côte d’Ivoire, tariki ya 11 Kamena ikina Lesotho muri Afurika y’Epfo.

Umutoza yahamagaye abakinnyi 37, gusa akaba agomba kuzahagurukana abakinnyi 23 gusa, aba mbere rero bakaba bamaze gusezererwa.

Umunyezamu wa Bugesera FC, Niyongira Patience akaba yasezerewe mu ba mbere, ni nyuma y’uko yahamagawe yaragize impera nziza z’umwaka w’imikino.

Yasezereye kandi abakinnyi babiri ba Gorilla FC, myugariro Nsengiyumva Samuel ndetse na Iradukunda.

Biteganyijwe ko iyi kipe izahaguruka tariki ya 1 Kamena, igomba gusezerera abandi bakinnyi benshi.

Iradukunda Simeon ntamahirwe yagize yo gukomezanya n’Amavubi.

Niyongira Patience ari mubatazakomezanya n’ikipe y’igihugu.

Nsengiyumva Samuel nawe ari mu bakinnyi batatu babanje gusezerera.

 

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.