Umutaliyani witwa Marcell Jacobs watwaye umudali wa zahabu mu gusiganwa metero 100 mu mikino Olempike iheruka kubera Tokyo mu Buyapani yakoze ubukwe mu mpera z’icyumweru gishize n’umukunzi we Nicole Daza.
Ahitwa Gardone Riviera i Bresciano, ku kiyaga cya Garda, niho Jacobs wari wambaye tuxedo yirabura, inkweto zirabagirana hamwe n’amadarubindi yakoreye ubukwe ndetse yahageze ari mu bwato bwa moteri bwa Desenzano.
Ubu bukwe bwahuriranye n’isabukuru y’umukunzi we Nicole Daza, wujuje imyaka 29 kuri uwo munsi tariki ya 17 Nzeri uyu mwaka. Uyu mugore yari yishimye cyane kuko yashyingiranwe n’umugabo azi neza cyane ko bafitanye abana babiri muri batatu uyu mukinnyi amaze kubyara.
Umukwe yari aherekejwe na nyina, umufana we wa mbere,muri ubu bukwe bwari butekanye cyane bwitabiriwe n’abashyitsi 150 biganjemo abari baturutse muri Amerika nka nyirakuru wa Marcel, Claudia, mu gihe se Lamont yagumye muri Amerika kubera ibibazo by’ubuzima.
Abantu babarirwa mu magana babakomeye amashyi ku muhanda, ubwo bavaga i Desenzano del Garda ndetse bageze muri Gardone Riviera. Uyu mugabo w’imyaka 27 yavukiye Texas muri Amerika ariko akinira Ubutaliyani ndetse yibara nk’umutaliyani.
N’umwe mu bakinnyi bafite umuvuduko ku isi kuko yatwaye umudali wa zahabu mu mikino Olempike ya Tokyo 2020 asiganwa muri metero 100 aho yakoresheje amasegonda 9.80.
Ubu bukwe bwabereye ku kiyaga cya Garda
Aha Nicole yari yishimiye agasomyo yari amaze guhabwa n;umugabo we Marcel bamaze kubyarana abana 2
Byari nk’imvura y’imirabyo kuri Nicole na Marcell
Byari ibyishimo bidasanzwe nyuma y’uko aba bageni bari bamaze gusezerana imbere y’amategeko.