Mu birori byo kumurikira abanya Muhanga cotex ikoreshwa imyaka 2 yose uyimesa gusa , Eric Senderi yatanze amafaranga maze umukobwa atigisa ikibuno abantu bava mu byabo (Amafoto+Video)

Hifashishijwe umuhanzi w’icyamamare kandi ukunzwe na benshi mu Rwanda kubera udushya twe n’udukoryo mu ndirimbo ze zizwi na bose Eric Senderi , Kosmo Pads yamurikiye abanya Muhanga urupapuro rw’isuku (Pad , Cotex) ifite umwihariko udasanzwe wo kuba wayikoresha imyaka igera kuri ibiri yose uyimesa gusa kandi ntiyangirike ngo igire ikibazo yagutera.

Birazwi kandi byamaze kumenyererwa na buri wese mu Rwanda ndetse no kwisi ko igitsina gore ari abantu babayeho bahangayikishijwe nibihe banyuramo kandi bihoraho byo kujya mu mihango , bituma bahora bakeneye kwikorera isuku kurwego ruhambaye ngo hato badahungabana cyangwa bagasebera mu ruhame bakifashisha urupapuro rw’isuku ruzwi nka Pad cyangwa cotex yo kwirinda.

Ubusanzwe uru rupapuro rwisuku bimenyerewe ko rukoreshwa rimwe rukajugunywa bitewe n’uburyo rukozemo , kuri ubu abahanga mu Rwanda bavumbuyeuburyo bakora izajya zikoreshwa zikameswa maze ukayimarana igihe udatakaje amafaranga menshi , dore ko iki gikoresho kiri mu bihenda igitsina gore mu buzima bwabo bwa buri munsi birya bakimara.

Bitewe n’imibereho ya buri muntu hari ababasha kugura impapuro z’isuku bakazikoresha muri ibi bihe ariko hari n’abatabasha kuzigondera kuko ibiciro byazo bishoborwa n’abifite. Aha niho usanga nk’abana b’abakobwa baturuka mu miryango ikennye hari ubwo basiba ishuri mu gihe cyabo cy’imihango kubera kubura ibikoresho by’isuku mu gihe bari muri iyi minsi.

Ibi si amagambo kuko ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko nibura miliyoni 500 ku Isi, batabasha kubona ibikoresho by’isuku mu gihe bari mu gihe cy’imihango.
Ni ku bwibyo kuri uyu wa kane tariki ya 26 Ukwakira 2023 ikigo Kosmotive Rwanda cyatangiye ibikorwa byo Kwegereza abanyarwanda impapuro z’isuku zifashishwa n’abari n’abategarugori mu gihe cy’imihango yabo bise Kosmo Pads.

Ubwo icyo gikorwa cyabaga , Eric Senderi nk’umuhanzi warimo ashishikariza abanyarwandakazi kujya bifashisha izi cotex za Kosmo Pads zihendutse cyane zose uko ziri mu moko atatu ariyo Small , Large na Medium , yazamuraga abantu kurubyiniro akababaza ibibazo , utsinze akamuhemba ibirimo amafaranga , Kosmo Pads cyangwa umwambaro.

Muri abo yazamuye kurubyiniro harimo umukobwa waje ntamikino arabyina maze abonyeko uko abyina neza ariko bamwongera inoti , niko kwiyemeza kwemeza abari aho maze akabazunguriza ikibuno kuva hejuru kugera hasi bose bakava mu byabo bakamuha amashyi arinako ibihembo bye bikomeza kwiyongera babimugwizaho nk’uko murabibona muri iyi Video igendanye n’iyi nkuru.

 

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.