Mu Burundi hagiye kuba Coup d’Etat? Perezida Evariste Ndayishimiye yatanze gasopo

Perezida Varisito Ndayishimiye yatanze gasopo

Frédéric Bamvuginyumvira wabaye Visi Perezida wa Mbere mu Burundi avuga ko bigaragaza ko mu butegetsi bw’iki Gihugu harimo ikibazo gikomeye. Nyuma y’uko mu birori byo gufungura umwaka w’ubucamanza wa 2022-2023 mu Burundi. Perezida Varisito Ndayishimiye ahaye gasopo abigira ibihangange muri kiriya gihugu ngo bifuza kumuhirika ku butegetsi .

Umukuru w’igihugu cy’u Burundi ku wa gatanu w’icyumweur gishize , yahamije ko nta ‘Coup d’etat’ izongera kuba muri kiriya gihugu, kandi ko uzahirahira yifuza guhirika ubutegetsi bwe, azakubitwa inkoni y’ubutabera.

Yeruye ko ibintu byose bijyanye n’ineza y’abaturage azabyifatira mu ntoki ze, asaba abashinzwe umutekano n’ubutabera kuryamira amajanja. Ati “Inkozi z’ikibi zose ntihagire n’umwe yongera kuduhagararaho,amategeko akore turebe ko bitazashoboka.”Ati “Baranyinubira bavuge ngo nahemutse kwifatira mu ntoki ibijyanye n’ibikomoka kuri peteroli.”

Frédéric Bamvuginyumvira wabaye Visi Perezida wa Mbere muri iki Gihugu, yagaragaje ko ibyatangajwe na Ndayishimiye bigaragaza ko mu butegetsi bukuru bw’Igihugu harimo ibibazo.

Yabivuze mu magambo agira ati “Aho Umukuru w’Igihugu ari kwiyama abo bakorana kandi ba hafi bumva neza ko ntawundi yaba avuga atari Minisitiri w’Intebe we cyane cyane ko na Minisitiri w’Intebe we yavuze ati ‘iyo umuntu ari kugira urusaku akuvuga nabi, ati ‘umenye ko muri icyo gihe wamaze kumusumba’. Bari gusubizanya nta n’umwe uvuga undi mu izina.”

Uyu munyapolitiki usigaye uba mu Bubiligi, yakomeje yakomeje abisobanura agira ati “Iyo bimeze uko Igihugu kiba kimaze kugwa mu kaga kuko ibyo umukuru w’Igihugu azafata nk’ingingo kugira ngo ahindure icyo kibazo kiri mu gihugu atari n’ikindi ahubwo ari abasuma benshi batagikurikiza amategeko bigize intagondwa bigize indakorwaho, kandi na bo akaba ari bo benshi kurusha abari inyuma ya Perezida kuko ntawubazi.”

Uyu munyapolitiki avuga ko Perezida Ndayishimiye ari we ugomba gufata iya mbere mu gushaka umuti w’iki kibazo kuko afite ubushobozi bwo kwambura ububasha abo bashaka kumuhirika ku butegetsi.

Ibura ry’ibikomoka kuri Peteroli ryateje intugunda mu Burundi, Perezida Ndayishimiye avuga ko hari agatsiko k’abaherwe na bamwe mu bategetsi bakoresheje iyi turufu mu rwego rwo kugumura abaturage maze ngo “Bakore coup d’etat bitwaje ko adashoboye gucyemura ibibazo by’abaturage.”

Yabikomye cyane avuga ko ubutabera buzabaha isomo rikomeye ashimangira ko nta ntambara izongera kuba mu Burundi cyangwa guhirika ubutegetsi. Yagereranyije abarwanira kuba abakuru ko bameze nk’uwitwa Maconco wigometse ku Mwami Mwezi ashaka yicwa aticaye ku ntebe y’ubwami.

Frédéric Bamvuginyumvira wabaye Visi Perezida wa Mbere muri iki Gihugu
Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.