Mu Burundi ibintu ntibyoroshye , Akaboga kari kurya umugabo kuko ubu kumva ubunurire bw’akanyama biri gusaba kuba wifite

Abagura inyama mu mujyi wa Rumongi mu Burundi, barataka igiciro gihanitse cyazo, bavuga ko kuri ubu ziri kwigonderwa n’uwifite, bagasaba ubuyobozi kugira icyo bubikoraho nabo bakasha kwikora kumunwa bakumva ku bunurire bw’akaboga.

Aba bavuga ko abashaka inyama z’iroti ari amafaranga 12000FRB. Umwe yagize ati “Ikilo cy’inyama y’iroti (Steak) kuri ubu ni amafaranga 12000FRB, inyama ifite igufa(ivange) igura amafaranga ibihumbi cumi na kimwe (11000frb). Ibyo byiciro byombi byagaragaye ko hiyongereyeho amafaranga igihumbi ugereranyije n’icyumweru gishize. “

Abafite amabagiro babwiye SOS Media Burundi ko izamuka ry’ibiciro by’inyama byatewe nuko inka ku isoko zabuze. Umwe ati “Nta bimasa byo gukinja bihari mu Ntara ya Rumonge. Bidusaba kujya i Makamba cyangwa tukajya muri Tanzania. Ubwikorezi bwabyo kugira ngo bigere Rumonge biraduhenda cyane. Niyo mpamvu twazamuye ibiciro kugira ngo tubashe kuziba icyuho cy’ubwikorezi.”

Abaturage basaba ubuyobozi kugirana ibiganiro n’abafite amabagiro kugira ngo badakomeza kuzamura ibiciro. Muri Kamena uyu mwaka , Sena y’Uburundi yasabye Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu ibisobanuro ku bigenderwaho hajyaho ibiciro by’inyama.

BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI FACEBOOK PAGE YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA 
BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI INSTAGRAM YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA
Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.