Mu cyumweru kimwe gusa impanuka zahitanye abantu 17

Polisi y’u Rwanda itangaza ko muri iki cyumweru cyo kuva ku wa Gatanu tariki 11 kugera ku wa Gatanu tariki 18 Nzeri 2020, habaye impanuka zitandukanye zihitana ubuzima bw’abantu 17.

Abatwara ibinyabiziga barasabwa kwirinda impanuka

Abatwara ibinyabiziga barasabwa kwirinda impanuka

Ibyo ni ibitangazwa n’umuyobozi wungirije w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ACP Teddy Ruyenzi, akibutsa abantu gukomeza kubahiriza amategeko yo mu muhanda kuko ari byo bizagabanya impanuka.

ACP Ruyenzi agaruka ku mibare y’impanuka zabaye muri iki cyumweru ndetse akanakomoza ku mpamvu zizitera, ziganjemo amakosa yo mu muhanda.

Agira ati “Muri iki cyumweru dusoza habaye impanuka 12 zikaba zarahitanye ubuzima bw’abantu 17, ntabwo ari bake. Abantu nibadakomeza gukaza ingamba mu kubahiriza amategeko y’umuhanda bishobora kuba bibi kurushaho”.

Ati “Icyakora nubwo impanuka zabaye, tubona hari benshi bagerageza gushyira imbaraga mu kubahiriza amategeko yo mu muhanda, ukurikije ubwinshi bw’ibinyabiziga bihari. Gusa icyo twifuza ni uko nta mpanuka zaba zihitana ubuzima bw’abantu, zinabaye zikaba zoroheje”.

Avuga kandi ko mu bindi bitera izo mpanuka ari ibinyabiziga bitujuje ubuziranenge kuko bitagiye muri Contrôle Technique, agashishikariza ababitunze kubijyanayo batarabihanirwa.

Ati “Hashize ibyumweru bibiri Contrôle Technique yaratangiye ku binyabiziga byose, bivuze ko buri muntu yagombye kuba afite nibura gahunda y’igihe azagirayo.

Nutayisaba ntunajyeyo uzabibazwa, cyane cyane ko no mu mpanuka ziba harimo iziterwa n’uko ibinyabiziga bidafite ubuziranenge, imodoka nini n’into zose ubu zatangiye gukorerwa, nizijyanweyo batarabihanirwa”.

Ibyo biributswa mu gihe igikorwa cyo gusuzuma ibinyabiziga cyari cyarahagaze kubera icyorezo cya Covid-19, abafite ibinyabiziga bagasabwa nibura kwiyandikisha bagahabwa gahunda.

Yibutsa kandi abo mu ntara zitandukanye ko serivisi yo gusuzuma ibinyabiziga itaratangira kubasangayo kubera ibibazo bitandukanye bishamikiye kuri Covid-19, bityo ko basabwa kuzana ibinyabiziga byabo i Kigali.

Mu bindi bivugwa bitera impanuka ni abantu banywa ibisindisha hanyuma bagatwara ibinyabiziga, bakibutswa ko bitemewe, nk’uko ACP Ruyenzi abisobanura.

Ati “Tuributsa abantu ko gutwara ikinyabiziga wanyoye ibisindisha ari ikizira, hari uwo tubaza ati nari nanyoye ‘agapeti’ kamwe kandi ntuba uzi uko umubiri wawe ukakira.

Icyiza ni uko niba uzi ko uribunywe inzoga washaka undi ugutwara ubyemerewe hanyuma ukirinda cyane telefone utwaye, ibyo ni byo biri ku isonga mu guteza impanuka zitwara ubuzima bw’abantu benshi”.

ACP Ruyenzi agaruka kandi ku kubahiriza isaha yo gutaha ya saa tatu, aho ngo hakiri abantu batayubahiriza nubwo bidakabije nka mbere.

Ati “Ugereranyije n’igihe iyo gahunda yo kubahiriza isaha yo gutaha ya saa tatu yatangiriye, ubona ubu benshi bayubahiriza nubwo hakiri bake binanira. Ahanini n’abo bafatwa usanga haba hari impamvu zabiteye ariko byabananiye kugenzura, gusa ibyo ntibyatuma bakureka kuko uba ugomba kujya muri gahunda zawe kare bityo ukubahiriza isaha yagenwe”.

Polisi y’u Rwanda itangaza ko kuva muri Werurwe kugeza mu ntangiriro za Nzeri uyu mwaka, habaye impanuka zo mu muhanda zigera kuri 600 zikaba zarahitanye abantu 90.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.