Mu gihe hasozwa ukwezi kwahariwe umugore, uruhare rwe rugaragara mu buzima bwose bw’igihugu

Tariki ya 08 Werurwe buri mwaka, isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore. Ukwezi kose kwa Werurwe, haba hazirikanwa ku mugore n’uruhare rwe mu mibereho y’umuryango. Kigali Today yaguteguriye urutonde rwa bamwe mu Banyarwanakazi bagaragaje kuba indashyikirwa mu mirimo yabo ya buri munsi, ikimenyetso ko n’umugore ashoboye, kandi uruhare rwabo rukaba rugaragara mu buzima bwose bw’igihugu.


Ni mu rwego rwo kugaragaza ko n’umwana w’umukobwa cyangwa se igitsina gore muri rusange na cyo gishoboye, bikanabera urugero abakiri bato kugira ngo babashe kuzagera ikirenge mu cyabo.

Ester Mbabazi

Ester Mbabazi, Umunyarwandakazi wa mbere watwaye indege (Photo:Internet)

Ester Mbabazi, Umunyarwandakazi wa mbere watwaye indege (Photo:Internet)

Ni we Munyarwakazi wa mbere wabashije kubona impamyabushobozi imwerera kugurutsa indege mu kirere, yakuye muri kaminuza yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika muri Leta ya Floride.

Ester Mbabazi yabonye ibihembo bitandukanye birimo n’igitangwa na Imbuto Foundation, kigenerwa urubyiruko rwabaye indashyikirwa.

Ubu akorera Ikompanyi Nyarwanda y’indede ya Rwandair.

Emma Claudine

Emma Claudine yamenyekanye cyane kubera kuvuga ku buzima bw

Emma Claudine yamenyekanye cyane kubera kuvuga ku buzima bw’imyororokere mu rubyiruko (Photo: Internet)

Ni umunyamakuru wamenyekanye cyane mu biganiro byerekeranye n’imyororokere yatangiraga kuri Radiyo Salus, aho yari akunzwe cyane.

Icyo gihe umubare w’abagore mu itangazamakuru wabarirwaga ku ntoki, yagize uruhare runini mu guteza imbere umuziki nyarwanda aho yari ayoboye ikigo kizwi nka ‘Ikirezi Groupe’, cyateguraga kikanatanga ibihembo bya Salax Awards.

Dr. Claire Karekezi

Dr. Claire Karekezi umuganga w

Dr. Claire Karekezi umuganga w’umugore umwe rukumbi ubaga indwara zo mu bwonko

Ni umuganga rukumbi kandi w’umugore mu Rwanda ufite impamyabushobozi yo kubaga indwara zifata ubwonko ibyo bita ‘Neurosugeron’, akaba akorera mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe.

Amashuri ye abanza, ayisumbuye na kaminuza yabyigiye mu Rwanda, akomereza muri Suede, aho yize kubaga ubwonko akanimenyereza yo akazi igihe kitari gito.

Jeanne D’Arc Ingabire (Knowless Butera)

Knowless Butera

Knowless Butera

Ni umuhanzikazi nyarwanda, uhimba akanaririmba indirimbo nyarwanda, akaba amaze igihe kinini mu muziki nyarwanda aho yagiye ahabwa ibihembo birimo Salx awards, agashyirwa ku rutonde rw’abagomba gutorerwa ibihembo mpuzamahanga birimo AFRIMAA, n’ibindi.

Professor Jeannette Bayisenge

Prof. Bayisenge Jeannette, Minisitiri w

Prof. Bayisenge Jeannette, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango

Kuri ubu ni Minisitiri w’Uburinganire Iterambere ry’Umuryango. Yabaye umwarimu muri kaminuza mu byerekeranye n’uburinganire, akaba azwiho guharanira iterambere ry’umugore ndetse n’uburinganire muri rusange hagati y’abagabo n’abagore.

Ari mubo twita intiti bake mu Rwanda babashije kwiga amashuri menshi akagera ku mpamyabumenyi ya Professorat, akabasha kwitwa Professeur.

Rtd Captain Daphorse Intaramirwa

Yareraga abana mu gihe cy

Yareraga abana mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside

Ni Umunyarwandakazi ufite ipeti rya Captain ariko uri mukirihuko k’izabukuru, wagaragaje kuba indashyikirwa kuva mu mwaka wa 1990 kugeza 1994 ubwo yari ku rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Muri icyo gihe yasigaranaga abana b’impinja n’abandi bato bari barokotse ubwicanyi bw’interahamwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, babaga bahungiye mu bice byarimo Inkotanyi, maze akabitaho, akabagaburira, akabambika akanabakinisha.

Louise Mushikiwabo

Louise Mushikiwabo umunyepolitike ku rwego mpuzamahanga

Louise Mushikiwabo umunyepolitike ku rwego mpuzamahanga

Ni we Munyarwandakazi watorewe kuyobora umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa (Francophonie).

Mbere yaho yari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, ndetse yanabaye Minisitiri w’Itangazamakuru.

Madamu Mushikiwabo kandi yagaragaje imbaraga mu kugaragariza amahanga intambwe y’iterambere u Rwanda rukomeje gutera nyuma y’ibihe bibi by’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi rwaciyemo.

Yanabaye kandi umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda.

Cécile Kayirebwa

Cecile kayirebwa ikirangirire mu ndirimbo gakondo z

Cecile kayirebwa ikirangirire mu ndirimbo gakondo z’ibitaramo

Ni umuhanzikazi uhimba akaririmba indirimbo za kinyarwanda zikunze gukoreshwa cyane mu bitaramo.Ni umuhanzi ukunzwe mu ngeri zose z’abantu haba abakuru n’abato.

Hagati y’Umwaka wa 1959 na 1969 ni bwo yashinze itorero rye rya mbere, ubwo yari mu ishuri ry’ahahoze ari muri Perefecture ya Butare ku Karubanda.

Marie Immaculée Ingabire

Ingabire Marie Immaculée, uzwiho kudacecekana ibitekerezo bye (Photo:Internet)

Ingabire Marie Immaculée, uzwiho kudacecekana ibitekerezo bye (Photo:Internet)

Ni Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, akaba n’Umunyarwakazi waharaniye cyane iterambere ry’umugore ndetse n’uburenganzira bwa muntu muri rusange.

Ni umugore ufite gushira amanga mu kuvuga uko yumva ibintu n’uko byagakwiye kumera.

Yagiye ahagaragari u Rwanda n’Akarere k’Ibiyaga Bigari mu nama zikomeye cyane ku isi, avuga ku burenganzira bw’umugore.

Yagize uruhare rukomeye mu gufasha imiryango nka PROFEMME TWESE HAMWE, HAGURUKA na Rwanda Womens Network gushinga imizi.

Ikindi ni uko akunze gukora ubuvugizi mu bijyanye no kurwanya ruswa n’akarengane, aho adatinya gutunga agatoki inzego cyangwa abayobozi bakomeye bagaragarwaho ruswa.

Kathia Uwamahoro

Uwamahoro Kathia yesheje agahigo mu gukina cricket amasaha 26

Uwamahoro Kathia yesheje agahigo mu gukina cricket amasaha 26

Uyu mukobwa w’Umunyarwandakazi yamenyekanye muri 2017, ubwo yamaraga amasaha 26 akubita udupira dukoreshwa mu mukino wa Cricket, akaba yaraciye agahigo ku isi aho yashyizwe mu gitabo cya ‘Guiness De Record’.

Umukino w’uyu mukobwa ukaba waratumye u Rwanda rumenyekana ku isi hose n’umukino wa Cricket urushaho guhabwa agaciro.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.