Komite Nyobozi yayoboraga ya Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Komite y’inzibacyuho iyobowe na Murenzi Abdallah
Kuri uyu wa Kane tariki 24/08/2020 ku cyicaro cy’urwego rw’igihugu rushinzwe imiyiborere “RGB”, habereye umuhango w’ihererakanyabubasha hagati ya Komite ya Munyakazi Sadate ndetse n’iya Murenzi Abdallah.
Murenzi Abdallah wahawe kuyobora inzibacyuho mu minsi 30, yatangaje ko bifuza kongera kugarura Rayon Sports iha ibyishimo abafana, anasaba abafana gushyira hamwe bagafatanya kubaka ikipe.
“Ndashimira igihugu kuba cyarangiriye icyizere, ngashimira uburyo yitwaye mu gukemura ikibazo ibibazo bayri bimaze iminsi mu ikipe ya Rayon Sports, icyizere n’inshingano twahawe, twizeye ko tuzabasha kubishyira mu bikorwa ko n’inzego z’igihugu zituri hafi.”
“Dufite icyizere ko mu minsi 30 hari byinshi tuzaba twashyize ku murongo, ndanashimira kandi komite yari imaze iminsi iyoboye Rayon Sports, ibyo mutagezeho tuzagerageza tubigereho, inshingano twahawe tuzafatanya twese tuzigereho”
“Hari inyandiko baduhaye dukeneye kuzazireba neza ko ibyo twahawe bihura, aho bidahura tuzabegera tubiganireho, ni umurimo utoroshye ariko tuzi ko mutazaba kure yacu, igihe tuzajya tubiyambaza twizeye ko muzaba muhari”
“Reka dufatanye twubake Rayon Sports igarurira abakunzi ibyinshimo, tuve mu bibazo bya hato na hato bimaze iminsi, twubake ubuyobozi n’imiyoborere irambye, igihugu cyacu gifite imiyoborere myiza, bigomba kugera no muri siporo ndetse na Rayon Sports”
Munyakazi Sadate nawe yatangaje ko yumva yishimira ko hari umurongo yari yaratangiye uzagenderwaho, ndetse avuga ko kimwe mu byatumye atagera ku nshingano ze harimo no kuba atarabashize guhuriza abafana hamwe ngo abasobanurire umurongo we
“Icyangoye ni uko nazanye umurongo wo kugenderaho, sinabasha gushyira abantu hamwe ngo bagendere kuri uwo murongo, iyo bibaho ntibyari kutugora. Kuba muri Rayon Sports bisaba ubwitange, umwanya ibitekerezo n’amafaranga”
Mu byo komite ya Munyakazi Sadate yashyikirije Murenzi Abdallah harimo ibikombe bibiri harimo kimwe cya shampiyona ndetse n’icyo kwibuka Padiri Fraipont Ndagijimana, inyandiko 407 zirimo zio banditse n’izo bandikiwe, impapuro 643 zigaraza raporo y’umutungo ndetse n’ibindi.
Andi mafoto yaranze ihererakanyabubasha
Amafoto: Muzogeye Plaisir