Mu ijoro rimwe Mpakanyi yambukije Abatutsi 65 bagera i Burundi (Ubuhamya)

Umusaza Mpakanyi Yonatasi uri mu kigero cy’imyaka 90 y’amavuko, utuye mu Murenge wa Mukindo mu Karere ka Gisagara yambukije mu ijoro rimwe Abatutsi bahigwaga muri Jenoside mu 1994 bagera i Burundi ari na ho barokokeye.

Mpakanyi Yonatasi ashimirwa ubutwari yagize bwo kurwana ku bahigwaga

Mpakanyi Yonatasi ashimirwa ubutwari yagize bwo kurwana ku bahigwaga

Abo Mpakanyi yahungishije bavuga ko batazibagirwa ineza ye kuko yemeye kwirengera ingaruka zabaga ku muntu wese utarahigwaga wahishaga cyangwa agatorokesha Umututsi icyo gihe.

Mpakanyi avuga ko yavuye mu Murenge wa Mukindo aho atuye akajya i Kibirizi akahakura abantu 20 barimo n’abakoranaga na we mu kazi k’ubucuruzi, maze akabahuriza hamwe iwe nimugoroba n’abandi yari aturanye na bo.

Mpakanyi wari wamaze kumenya ko Abatutsi bari hafi yo kwicwa mu gice yari atuyemo yakoresheje inama abo yazanye guhisha iwe abamenyesha ko afite inshuti mu Burundi kandi bashobora guhungirayo.

Muri iryo joro nibwo yashatse umusare wo kubambutsa umugezi w’Akanyaru ari na wo mupaka w’u Rwanda n’u Burundi, maze bomoka hakurya abagejejeyo we aragaruka maze asanga byamenyekanye kuko umwe mu bahungu be yari afite imyitwarire mibi y’Interahamwe ngo yashatse no kumukubita.

Mpakanyi agarutse yari yatose imyenda ye iriho ibyondo kubera gukura ubwato bisaba ko imyenda yajyanye ayijugunya mu musarane maze aroga neza yisiga amavuta araryama, ariko bucya baza kumusaka ku bw’amahirwe basanga ntabahari kuko yari yabatorokesheje.

Agira ati, “Umuntu wari wambonye wenyine ni uwari Konseye wa Segiteri kandi ntabwo yandeze ntabwo yamvuyemo kuko nari namusabye ko inshuti zanjye nazambutsa kandi akazambikira ibanga ntabwo yabivuze”.

“Baraje bansaka ipikipiki (Moto) y’umwe mu bo nari nambukije ariko barayibura, basaka abantu barababura ni uko abaturanyi babifata nko kumpohotera kuko abaje kudusaka ni bo badukinguje nta muntu n’umwe bahasanze.”

Mpakanyi yakomeje gutotezwa kuko yambukije abo bahigwaga akajya atanga imitungo ye ngo yigure ku Nterahamwe ariko yaje kubishimirwa. Ubu ni Umurinzi w’Igihango ku rwego rw’Akarere kubera ibikorwa by’indashyikirwa yakoze arengera abahigwaga.

Abo yarokoye bamushimira ubwitange yagize

Umuryango wa Sebasoni Innocent ugizwe n’umugore we n’abana barindwi barimo n’ab’inshuti zabo bahungishirijwe mu Burundi bambutse Akanyaru mu bwato bwakodeshejwe na Mpakaniye bari basanzwe ari inshuti.

Sebasoni we yarasigaye aza no kwicwa n’Interahamwe ariko umuryango we wararokotse, harimo n’umugore we Josephine Mukantagara.

Mukantagara avuga ko yageze kwa Mpakanyi mu mugoroba we n’abana batandatu barimo babiri b’inshuti zabo, maze mu masaha ya saa tanu z’ijoro akaba ari bwo babyuka bakamanuka ku cyambu aho bafatiye ubwato bubageza mu Burundi.

Avuga ko bageze mu Burundi bakiriwe n’umuturage waho akabacumbikira amezi abiri kugeza bahavuye bagaruka mu Rwanda, icyo gihe cyose ngo Mpakanyi yajyaga anabasura akabahumuriza akanabamenyesha amakuru.

Agira ati, “Twageze iwe muri iryo joro nibwo twambutse, twakirwa n’umuntu w’inshuti ye mu Burundi, umusaza we yari yanze kuza ngo tujyane aza no kwicwa nyuma, ariko njyewe n’abana turarokoka dushima cyane uyu musaza”.

Mukantagara avuga ko Mpakanyi yaranzwe n’urukundo rutarobanura ku buryo yemeye no kwitangira benshi ngo babashe kurokoka kugeza ubwo imitungo ye iriwe n’Interahamwe zakomezaga kumutoteza ko ari icyitso cy’Inkotanyi.

Mpakanyi ni urugero rwo kwigiraho kuba umuntu nyamuntu

Ngabonziza Jean Nepomuseni wari ufite imyaka 6 mu 1994 avuga ko yambukanye n’umuryango we bajya i Burundi bajyanywe na Mpakanyi, akavuga ko hari ibyo yigiye ku bucuti bwa se na Mpakanyi ku buryo na we abikuramo isomo mu mibanire ye n’abandi.

Uyu ni Mukantagara n

Uyu ni Mukantagara n’umuhungu we Ngabo bahungishijwe na Mpakanyi


Avuga ko ibyo Mpakanyi yabakoreye byatumye na we yumva kubakira ku byiza, kwirinda amacakubiri no kurwanya Jenoside biri mu nshingano ze kandi azakomeza gukunda abandi nk’uko se umubyara yakundanye na Mpakanyi mu rukundo rutaryarya.

Agira ati, “Nsanga urukundo nyarukundo ari rumwe rutaryarya, hari abahishaga abantu muri Jenoside bagamije kubambura ibyabo cyangwa kuzabiyicira ariko si ko Mpakanyi yabigenje, Mpakanyi anyuzuzamo urukundo rwo kubana neza na buri wese ntarobanuye”.

Umukozi w’Akarere ka Gisagara ushinzwe Itorero ry’Igihugu no guhuza ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge witwa Rwamahungu avuga ko Mpakanyi amaze gusaza ariko ko ibikorwa bye bitazazima kuko hari uburyo bwo kubika ubuhamya ndetse no kubusangiza abandi.

Rwamahungu avuga ko Mpakanyi kimwe n’abandi Barinzi b’Igihango ari nk’itara rimurikira ababyiruka uko bakwiye kwitwara, kandi bakabera Abanyarwanda muri rusange icyitegererezo n’isoko bavomaho imibanire myiza.

Agira ati, “Bariya bantu ni nk’itara ducomekaho udutara twacu duto maze tukabasha kubonesha imbere aho tujya ku bashaka gukora ibyiza, ni byiza ko ababyiruka babigiraho kuko nibwo ibikorwa byabo bizashinga imizi mu Rwanda rw’ejo hazaza.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukindo Rutaganda Jean Félix avuga ko Mpakanyi ari igitabo abato bazakuramo ubumenyi mu mibanire izira amacakubi kuko yifashishwa mu biganiro bya “Ndi Umunyarwanda” bituma urubyiruko rukurana umuco wo gukunda igihugu.

Agira ati, “Cyane cyane urubyiruko rw’ejo hazaza iyo ruzamutse ruri mu nzira yo gukumira no kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo kubera ubutumwa n’ibyo rwiboneye ku muntu runaka biba ari ibintu byiza cyane”.

Abo Mpakanyi yarokoye bavuga ko ubuzima bukomeje kandi bagenda biteza imbere ku buryo hari n’abantangiye kumwitura bamugabira inka, bavuga ko Mpakanyi ubu ugeze mu zabukuru yababereye urugero bazakomeza kugenderaho mu mibanire yabo.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.