Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke buratangaza ko mu gihe kitarenze ukwezi kumwe umuhanda wangiritse cyane uhuza Imirenge ya Kanjongo, Rangiro ,Cyato na Yove uza kuba wasubiye kuba nyabagendwa mu gihe hagitegerejwe igisubizo kirambye.
Abaturage batuye muri iyo mirenge n’abahaturiye bakomeje gutaka ko imihanda yabo yangiritse ndetse bagashinja ubuyobozi bw’akarere kubarangarana, kuko ubuhahirane bw’imirenge bwahagaze.
Mutuyimana Focus utuye mu Murenge wa Rangiro, avuga ko ubukene bukomeje kubarembya kuko batakibasha kujyana imyaka yabo ku isoko ndetse n’amatungo yabo ntibabone uko bayagurisha ngo bikenure kuko imihanda itagendeka.
Yagize ati “Biragoye ko wajyana imboga cyangwa itungo ku isoko ngo ubashe kwikenura. Nubwo wabijyana ubigezayo bihenze kuko ubigutwarira araguhenda cyane, ni ikibazo kimaze iminsi, iyi mvura yo yaraje irahica burundu”.
Umwe mu bayobozi b’uruganda bafite icyayi muri kariya gace avuga ko byabahombeje cyane, kuko icyayi kugira ngo kizagere ku ruganda cyangwa se kibagereho biba bigoranye cyane.
Yagize ati “Hano dufite imirima y’ibyayi ariko biragoye cyane gucisha icyayi mu Kirambo, ubwabyo kirapfa kandi bikanahenda cyane”.
Bamwe mu baturage kandi bavuga ko bitoroshye ku batuye muri iriya mirenge kugera ku bitaro bya Kibogora, cyane cyane ku babyeyi badashobora kuhagera mu gihe bagiye kubyara.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungiriye ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ntaganira Josué Michel, avuga ko inyigo y’uwo muhanda yarangiye bategereje amafaranga ya Leta kuko ari umuhanda uhenze, gusa akizeza abaturage ko bagiye kwishakamo ibisubizo ku buryo mu kwezi kumwe umuhanda uzaba ari nyabagendwa.
Yagize ati “Uriya muhanda ufite kilometero 21,5 mu gihe cy’imvura ntuba ari nyabagendwa. Uzakorwa na miliyari 4,4, twawutanze mu buyobozi bukuru ngo badufashe kuwusana, twawushyize mu igenamigambi ry’uyu mwaka”.
Akomeza agira ati “ Turizeza abaturage ko tariki 15 z’ukwezi gutaha uzaba uri nyabagendwa, tuzakora umuganda uhuriweho, akarere gashake ibikoresho ariko twishakemo ibisubizo, mu gihe tugitegereje igisubizo kirambye”.
Ntaganira avuga ko bagiye no kuba bakora indi mihanda ya Shangi-Nyabitekeri ndetse na Ntendezi- Karengera, kugira ngo abaturage babe bayifashisha kuko na yo yangiritse bikomeye mu gihe bagitegereje ko Minisiteri ibishinzwe ishyiramo amafaranga.