MU MAFOTO 37: Reba ibyabereye mu gitaramo cya Ruti Joel cyasendereje ibyishimo by’abato n’abakuru barimo Louise Mushikiwabo/ Indirimbo nshya ya Yvan Buravan yatunguranye

Mu ijoro ryo ku wa 26 Ukuboza 2023 nibwo Umuhanzi Ruti Joël yakoze igitaramo cye cya mbere nk’umuhanzi yise ‘Rumata wa Musomandera’. Ni igitaramo cyasigaye cyirahirwa n’abakunzi b’umuziki wa Gakondo.

Uhereye ku bataguza (abiga kugenda), ingimbi, abangavu, abasaza n’abakecuru b’imvi zabaye uruyenzi, bose bari bateraniye muri Intare Conference Arena bategereje imihamirizo y’intore, gutaraka kw’abato mu mbyino n’indirimbo biherekejwe n’umudiho by’umurishyo w’ingoma uherekejwe n’iyugi mu ijwi ryiza rizira amakaraza by’umuhanzi Ruti Joël.

Igitaramo cyabimburiwe n’umubyinnyi Gatore akaba umwe mu bagize Itorero Ibihame by’Imana na Ruti Joël abarizwamo, akaba akunzwe kwirahirwa ko ari umwe mu beza u Rwanda rufite mu mihamirizo.

Nyuma ye, Mike Kayihura yahise akurikiraho atangira mu ndirimbo ye yise ‘Anytime’, akomeza aririmba indi yise “Iminsi”, ‘Vuba Vuba’, ayirangiza agira ati “Nshuti zanjye, muratangaje” asoreza ku ndirimbo yise ‘Tuza’ yakunzwe cyane, ava ku rubyiniro ashima uko yakiriwe.

Ageze ku rubyiniro, Ruti Joël yaje aherekejwe na Clement The Guitarist batajya batana aho yataramiye ndetse n’itsinda rya Kesho Band ryamufashije mu micurangire mu buryo bwa live.

Yaririmbye indirimbo eshanu nyuma yo gususurutsa abitabiriye mu mbyino gakondo ndetse n’indirimbo yateruye agira ati “Muraho cyane! Kuriya kwari ukubaramutsa kwanjye! Mwakoze kuza kundeba, biranejeje. Ibi bikorwa n’abantu batowe. Iki gitaramo reka tugiture umwami w’abami.” Ahita aririmba indirimbo ye Rumuri rw’Itabaza, ndetse nyuma aza kwakira ku rubyiniro umuhanzi Mike Kayihura baririmbana indirimbo bafitanye yitwa ‘Rasana’.

Nyuma yaho, yabajije abitabiriye iki gitaramo niba harimo abazanye n’abakunzi babo, arongera agira ati « ese Uwicyeza Pamella arahari? ». Ahita avuga ko asigaje gutangaza umukunzi we. Atebya ati “Ni ryo sasu nsigaje.”

Mu ndirimbo yaririmbye harimo iya Sentore Athanase, n’iyo mu muryango w’Abatangana, hanyuma aririmba ‘Musomandera’ yitiriye Album ye, amanuka ku rubyiniro ajya kureba umubyeyi we mu byicaro bye barizihirwa biratinda, aboneraho gucyeza no kuririmba ibigwi by’intwari z’u Rwanda.

Ibyishimo byari byose ku bitabiriye iki gitaramo ndetse bamwe banamusanga ku rubyiniro bamufasha guhamiriza bizihiwe mu ndirimbo ye yise ‘Ibihame’.

Iki gitaramo cyarimo udushya twinshi mu mitegurire harimo ukuntu uyu muhanzi abasha kuganira n’abakunzi be ku rubyiniro. Yaboneyeho umwanya wo kunamira inshuti magara ye Yvan Buravan bari basanzwe bahuriye mu itorero Ibihame by’Imana, amurikira abakunzi be amashusho (Video) y’indirimbo bise ‘VIP’ Yvan Buravan yasize akoranye n’umuhanzi Ish Kevin.

BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI FACEBOOK PAGE YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA 
BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI INSTAGRAM YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA

 

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.