MU MAFOTO ABONEYE! , Twihere ijisho tunamenye byinshi ku kigo gitanga imyitozo n’andi masomo akomeye yo kurwanya iterabwoba (SWAT)

Muburyo bwo gucunga umutekano mu gushakira amahoro abanyagigu ndetse n’abanyamahanga u Rwanda ruha umusada n’abandi muri rusange , nibintu biba bisaba imbaraga nyinshi mw’ireme rihanitse ku Mitwe Idasanzwe y’Abapolisi, n’ubundi bumenyi bwihariye butegurira abapolisi gukemura neza ibibazo bihari. Ikigo cya Mayange (CTTC) gitanga amasomo yo Kurwanya Iterabwoba gifasha mu gutanga amahugurwa adasanzwe yo gukumira no guhangana vuba n’ibikorwa by’iterabwoba ibyo ari byo byose.

CTTC Mayange igabanyijemo amashami atatu ari yo: Ishami ry’umutwe udasanzwe, Ishami rishinzwe ubutasi no kurwanya iterabwoba n’Umutwe udasanzwe.
Ubunyamwuga, Ubuhanga, Ubufatanye, Ubunyangamugayo, Ubudashyikirwa n’imiyoborere n’izo ndagagaciro zacyo. N’ikivugo kigira giti “Ubwenge, ubumenyi n’ubunyamwuga”.

Amasomo atangirwa muri CTTC Mayange

*Amasomo yo kurwanya iterabwoba : Muri iki kigo hatangirwa amasomo yo kurwanya iterabwoba yashyiriweho guha ibikenewe abapolisi batoranyijwe mu buhanga n’ubumenyi bwo kuzuza inshingano zabo mu byo gukumira no kurwanya ibikorwa by’iterabwoba.

*Amasomo y’ibanze ku mutwe udasanzwe: Amasomo y’ibanze ku mutwe udasanzwe yashyiriweho guha abapolisi batoranyijwe, ubumenyi n’ubuhanga busabwa kugira ngo bakore ibikorwa byihariye mu bibazo by’umutekano bivuka kandi bigoye no kurwanya ibikorwa by’iterabwoba.

*Muri CTTC Mayange hatangirwa kandi amasomo ku ikoreshwa ry’intwaro zidasanzwe n’amayeri (SWAT).

*Amasomo ya SWAT yashyiriweho guha abapolisi batoranyijwe, ubuhanga n’ubumenyi bibemerera kuba ba mugabwambere mu gihe bari gukorera mu bihe bitandukanye.

*Muri iki kigo hanatangirwa amasomo y’Ubutasi y’Ibanze n’Ayisumbuye, yashyiriweho gufasha abapolisi batoranyijwe kugira ubuhanga n’ubumenyi bukenewe mu gukusanya, gutegura imibare/amakuru kugira ngo batange umusaruro mu bikorwa bakora.

*Hatangirwa kandi amasomo ku Mutekano wo mu Ndege yashyiriweho gufasha abapolisi batoranyijwe kubona ubumenyi n’ubuhanga bukenewe mu micungire y’ibibuga by’indege n’umutekano wo mu ndege mu buryo ubwo ari bwo bwose.

*Imyitozo yo kurinda Abanyacyubahiro: Ni amasomo yashyiriweho gufasha abapolisi batoranyijwe kubona ubuhanga n’ubumenyi bukenewe mu guherekeza no gucungira bya hafi umutekano w’abanyacyubahiro mu buryo ubwo ari bwo bwose.

*Muri CTTC Mayange hatangirwa imyitozo ku Gucunga Umutekano wo mu Muhanda yashyiriweho gufasha abatoranyijwe kubona ubumenyi n’ubuhanga bukenewe mu gukora ibikorwa bijyanye no gucunga umutekano wo mu muhanda no gukemurana ubunyamwuga ibibazo ibyo ari byo byose bifite aho bihuriye n’umutekano wo mu muhanda.

*Amasomo yo gutabara aho rukomeye: Ni imyitozo ihambaye ku kwivuna umwanzi bwangu yashyiriweho gufasha abapolisi batoranyijwe kubona ubuhanga, ubumenyi na tekiniki bikenewe mu gukora ibikorwa mu gihe icyo ari cyo cyose aho ari ho hose, mu buryo bukwiye kandi buboneye.

Polisi y’u Rwanda yiyemeje gutanga serivise inoze, gukorera mu mucyo, guharanira ko amategeko yubahirizwa no kugirango abantu babe ahari umutekano hazira icyaha.

 

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.