Mu Mafoto irebere uko byari bimeze ubwo abayisilamu ibihumbi bizihizaga umunsi wa Eid Al Adha

Abayisilamu bizihije Eid Al Adha yizihizwa hazirikanwa igihe Aburahamu yari agiye gutamba umwana we Ismail, Imana ikamushumbusha intama.

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yatangaje ko mu kwifatanya n’Abayisilamu mu kwizihiza uyu munsi, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Kamena 2023 ari umunsi w’ikiruhuko.

Uyu munsi uzwi ku zina rya Ilaidi, ubanzirizwa n’isengesho rikurikirwa n’igikorwa cyo kubaga amatungo atangwamo ibitambo, agahabwa abatishoboye.

Ni umunsi umara iminsi itatu aho buri mu Islam wese aba agomba kubaga itungo rifatwa nk’igitambo.

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim, yavuze ko Eid Al Adha ari umunsi ukomeye cyane asaba, Abayisilamu kurangwa n’imyitwarire myiza.

Basabwe kandi kwirinda ibikorwa byo kubangikanya Imana n’ibigirwamana birimo kujya mu bapfumu cyangwa kwiyita umupfumu ngo kuko ari icyaha Imana (Allah) yanga urunuka.

Muri uyu mwaka uyu munsi ku rwego rw’igihugu isengesho ribanziriza ibi birori ngarukamwaka wabereye kuri Kigali Pelé Stadium i Nyamirambo ahateraniye abayisilamu benshi baturutse mu bice bitandukanye

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.