Mu mayeri akomeye Burkina Faso na Mali bwoherereje indege z’intambara abahiritse ubutegetsi muri Niger CEDEAO bayica mu rihumye

Nyuma yuko ingabo ziherutse guhirika ubutegetsi  muri Niger zokejwe igitutu na  CEDEAO, Ibihugu bya Burkina Faso na Mali byohereje indege z’intambara na za kajugujugu i Niamey ngo zijye kuzifasha ku rwana urugamba rwambariwe n’abatari bake.

Izi ngabo zahiritse ubutegetsi bwa Perezida Mohamed Bazoum tariki 26 Nyakanga 2023, ndetse kuri ubu zamaze gutangaza inzibacyuho izamara imyaka itatu. Izi ngabo zivuga ko zidashaka intambara ariko igihugu cyakwirwanaho ku gikorwa icyo aricyo cyose amahanga yakora.

Umuryango uhuza ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika, CEDEAO uherutse kugaragaza ko ibiganiro bya dipolomasi bisakunze ushobora kohereza ingabo zawo muri Niger gusubiza ku butegetsi Perezida Mohamed Bazoum.

Kur rundi ruhande ariko, Burkina Faso na Mali biyobowe n’abahiritse ubutegetsi byamaze gutangaza ko Niger niterwa bizafatwa nk’aho nabyo bishojweho intambara.

Byafashe icyemezo cyo kohereza izo ndege ku wa 18 Kanama 2023, ndetse amakuru avuga ko ku Cyumweru aribwo izo ndege zari zigeze muri Niger, aho zigiye kwifatanya n’abahiritse ubutegetsi mu kurinda igihugu.

Ibihugu bya CEDAO, uko ari 15 byose bishyigikiye ko ubutegetsi busubizwa Perezida Bazoum uvanyemo Burkina Faso, Mali na  Guinea.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.