Mu mbuga y’inyubako Radio Salus ikoreramo habonetse imibiri bikekwa ko ari iy’abishwe muri Jenoside

Amakuru aturuka mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo aravuga ko mu mbuga irimo inyubako Radio Salus ikoreramo habonetse ibimenyetso bigaragaza ko hashobora kuba hari imibiri bikekwa ko ari iy’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma y

Nyuma y’ibimenyetso byagaragaye, bazindukiye mu bikorwa byo gushaka imibiri muri iyi mbuga (Ifoto: Social Media)

Amakuru atangwa n’ubuyobozi bwa Radio Salus, Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye n’ubuyobozi bwa Ibuka mu Murenge wa Ngoma muri ako karere aravuga ko abanyamakuru b’iyo Radio ari bo babonye ibimenyetso birimo imyenda, babigeza ku buyobozi bwa Radio, nabwo bubigeza ku buyobozi bw’Akarere, bituma mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Gicurasi 2020 haba ibikorwa byo gushakisha imibiri n’ibindi bimenyetso muri iyo mbuga.

Iyo nyubako yahoze ituyemo abakozi b’iyahoze ari Kaminuza y’u Rwanda, yegereye Stade ya Huye, bikavugwa ko hari abantu bahazanwaga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bakicirwa mu nkengero z’iyo Stade.

Aya makuru turacyayakurikirana…

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.