Mu mezi atatu amacumbi ya APAPEC afashwe n’inkongi biyujurije aya miliyoni 86

Ku bufatanye n’inzego zinyuranye za Leta n’abafatanyabikorwa, ababyeyi barerera mu Rwunge rw’amashuri rwa APAPEC Murambi mu Karere ka Rulindo, biyujurije amacumbi y’abanyeshuri nyuma yo kwishakamo ibisubizo bakusanya agera kuri miliyoni 86.

APAPEC Murambi yiyujurije inyubako nshya nyuma yuko indi ifashwe n

APAPEC Murambi yiyujurije inyubako nshya nyuma yuko indi ifashwe n’inkongi

Ni inyubako yubatswe mu gihe cy’amezi atageze kuri atatu, mu rwego rwo kugoboka abanyeshuri batari bafite aho kurara hakwiriye.

Ni nyuma yuko ku itariki ya 18 Ukwakira 2019, inkongi y’umuriro yibasiye icyo kigo, amacumbi agenewe abahungu agakongoka ndetse n’ibikoresho byabo byose bihiramo.

Nyuma y’ayo makuba yari agwiririye icyo kigo cy’amashuri, ntabwo ababyeyi bigeze barebera. Bahise bafata umwanzuro wo gushaka uko bakwishakamo ibisubizo batekereza kubaka andi macumbi mu buryo bwihuse mu rwego rwo gutabara abo bana.

Inyubako nshya y

Inyubako nshya y’amacumbi ya APAPEC Murambi

Iyo nyubako yatangiye kubakwa mu kwezi k’Ukuboza 2019 yamaze kuzura aho yatwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 85, amafaranga angana na miliyoni 11 muri yo agurwa ibitanda.

Uruhare rw’ababyeyi ku mafaranga iyo nyubako yatwaye rungana na miliyoni 45 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe indi nkunga yaturutse muri Minisiteri y’Uburezi, Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Akarere ka Rulindo n’abandi bafatanyabikorwa.

Mu muhango wo gutaha ku mugaragaro iyo nyubako wabaye ku itariki 13 Gashyantare 2020, byari ibyishimo ku babyeyi, abanyeshuri, abayobozi b’ikigo n’ubuyobozi bw’inzego zinyuranye za Leta n’izigenga, aho bishimiye kuba bageze ku ntego bihaye mu gihe gito, yo gufasha abana kuva mu bibazo byabagwiririye bagakomeza amasomo yabo batekanye.

Amacumbi mashya arimo ibikoresho byose

Amacumbi mashya arimo ibikoresho byose

Umuyobozi wa GS APAPEC, Dunia Jean Marie Vianney, wavuze mu izina ry’ababyeyi, yashimiye abanyeshuri baranzwe n’ikinyabupfura, bagaragaza umwete wo kwiga nyuma y’ingorane zikomeye banyuzemo.

Avuga ko kuba amacumbi yuzuye bitavuze ko ibibazo by’icyo kigo birangiye, kuko batekereza no kubaka n’uruzitiro rurinda abana kurangara.

Yagize ati “Hari bimwe mubyo twagezeho mu myaka ibiri ishize, aho twabashije kubaka ibyumba bitanu by’amashuri, amacumbi y’abakobwa, none tubashije kubaka n’amacumbi y’abahungu nyuma yuko inkongi yibasiye ayo twari dusanganywe.

Ikindi duteganya gukora harimo kubaka uruzitiro, icyumba mberabyombi, ibibuga bifasha abana kwidagadura n’ibindi”.

Uwo muyobozi kandi yavuze ko bagiye gushyiraho n’ingamba zinyuranye zirimo imihigo mu bijyanye n’imitsindire, aho abana batangiye kuyisinyira imbere y’ababyeyi babo, mu gihe batangiye no kujya bahemba abana batsinze neza kurusha abandi ndetse n’abarezi babo.

Ni ishuri ritoza abana kuvumbura udushya bifashishije ubumenyi bahabwa aho batangiye no gukora imiti yica udukoko.

Umuyobozi w’ikigo agira ati “Na za nzige mwumva zitera, buriya tuzakora umuti mwinshi ku buryo tuzajya gufasha abaturanyi bacu tuzihashye zitaragera mu gihugu cyacu”.

Ku ruhande rw’abanyeshuri, bagaragaje ibyishimo muri wo muhango wo gutaha ayo macumbi, aho bemeza ko bagiye kurushaho kwiga neza, barushaho kongera ubumenyi n’amanota.

Bikorimana Yves wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye muri APAPEC Murambi, agira ati “Ubwo amacumbi yashyaga twari mu bizamini. Murumva kubihuza n’icyo kiza byari bigoranye cyane. Turashimira Imana n’abatubaye hafi muri ibyo bibazo, tubihuje n’iki gihe ubwo ayo macumbi yashyaga twari tubayeho nabi cyane bamwe turara mu mashuri kugira ngo tudatakaza amasomo yacu. None uyu munsi tubonye amacumbi, inyubako nziza ijyanye n’igihe iyo uryama neza ubasha gutekereza neza”.

Amacumbi ya APAPEC Murambi ubwo yafatwaga n

Amacumbi ya APAPEC Murambi ubwo yafatwaga n’inkongi y’umuriro

Akomeza agira ati “Mu mihigo twasinyiye imbere y’ababyeyi n’abayobozi nta kintu tuzitwaza, tugomba gutsinda neza byanze bikunze”.

Uwera Anitha ati “Amacumbi akimara gushya twahuye n’imbogamizi ku bana bari bamaze guhisha amakaye yabo, ibitabo n’imyambaro mu gihe gikomeye aho twari mu bizamini.

Byari bigoranye kwiga, ariko ubu aya macumbi abaye ibisubizo. Ibikoresho by’abanyeshuri bifite umutekano ndetse n’amasomo ararushaho kugenda neza”.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibikorwa remezo by’amashuri n’ibipimo ngenderwaho muri MINEDUC, yavuze ko Minisiteri itari kurebera icyo kibazo APAPEC yagize, batanga ubufasha bunyuranye aho batanze ibiryamirwa n’ibindi bikoresho binyuranye.

Yavuze ko kuba amacumbi y’abana yuzuye mu gihe cy’amezi abiri gusa, ari umuhigo udazanzwe mu gihe cyari gitunguranye cy’ibiza.

Uwo muyobozi yavuze ko Minisiteri y’Uburezi izakomeza gufasha iryo shuri, ati “Minisiteri izakomeza gufatanya na APAPEC Murambi, haba mu bikorwa remezo ndetse no guteza imbere ireme ry’uburezi muri rusange.

Ntabwo ireme ry’uburezi ryagenda neza abana barara babyiganye cyangwa badafite aho kwigira. Nk’intumwa ya Minisiteri y’Uburezi, tuzabakorera ubuvugizi tubafashe kwagura ibikorwa remezo mwatugaragarije ko bikenewe”.

Yashimye ubutwari bwaranze abanyeshuri, aho batahungabanyijwe n’icyo kiza, ahubwo bakomeza gushyira imbaraga mu masomo yabo.

Ashimira n’abatabaye ku ikubitiro barimo Polisi y’Igihugu yakoze ibishoboka mu kuzimya iyo nkongi ari nako ifasha abanyeshuri mu kubona imyambaro.


Ubwo butwari bwo gutabarana kandi bwagarutsweho na Marie Claire Gasanganwa, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, washimiye buri wese mu bagize uruhare muri icyo gikorwa cy’ubutabazi mu gihe cy’iyo nkongi no mu gihe cyo kubaka ayo macumbi.

Ati “Ubufatanye bwaranze buri wese muri iki gikorwa ni isomo rikomeye. Mwahoze mwumva abana bahiga gukomera ku muco, natwe abakuru dukomere ku muco w’ubufatanye, ni wo utuma dutera imbere, ni wo utuma tugera ku byiza kandi iyo twafatanyije gutya, nta wabisenya tureba nkuko ya ndirimbo ibivuga”.

Iyo nyubako nshya icumbikiye abanyeshuri 250, irimo ibyangombwa byose byifashishwa n’abana mu rwego rwo kugira ngo bakomeze amasomo yabo batekanye.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.