Minisiteri y’Uburezi yatangiye kubaka ibyumba bisaga 22.000 bigomba kuba byuzuye mu mezi atatu ku buryo ukwezi kwa Nzeri 2020 abana bazatangira kubyigiramo.
Ni ibyumba bizigirwamo n’abanyeshuri bo mu mashuri abanza, ay’imyuga n’ay’uburezi bw’ibanze bw’imyak icyenda na 12 bikaba byitezweho kugabanya ubucucike bw’abanyeshuri nibura kugeza kuri 45 mu cyumba.
Mu turere dutandukanye ahatangijwe ibikorwa byo kubaka ibyo byumba kuri uyu wa 01 Kamena 2020, wasangaga abaturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze n’iz’umutekano babukereye kandi hashyizweho imbaraga mu gukaza ingamba zo kwirinda Coronavirus.
Gahunda idasanzwe yo kubaka ibyumba by’amashuri byinshi igamije intego ebyiri, ari zo kuba nta mwana uzongera gukora urugendo rurenze kilometero eshanu ajya anava ku ishuri, ndetse no kugabanya ubucucike bw’abanyeshuri mu byumba.
Ibyo ngo bizatuma ireme ry’uburezi ryiyongera kandi abana barusheho gukunda ishuri kimwe no kwiga bafite umutuzo kuko biga hafi.
Ruhango Hazubakwa ibyumba 707
Mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo, hakenewe uruhare rw’umuturage ngo nibura ibyumba bisaga gato 700 bibe byuzuye bitarenze ukwezi kwa Nzeri 2020.
Ibyumba 707 ni byo byatangiye kubakwa muri ako karere, muri byo hakaba harimo ibigo bishya bigiye gushingwa, no kongera ibyumba ku bigo by’amashuri bisanzwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens, avuga ko nibura kimwe cya kabiri cy’agaciro k’ibyo byumba kizaba ari uruhare rw’umuturage, mu gusiza ibibanza, gutunda amabuye, guhereza abafundi n’ibindi bikorwa by’amaboko bizajya bikorwa ku muganda.
Umuyobozi w’Akarere avuga ko nibura icyumba kimwe cy’ishuri kizajya kiba gihagaze agaciro gasaga miliyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda, uruhare rw’umuturage rukaba rwarabariwe nibura asaga miliyoni eshatu.
Agira ati “Umuganda w’abaturage urajya kungana n’inkunga Leta izashyiramo kuko abaturage bazagira uruhare runini mu muganda, ku buryo mu mpera z’ukwa karindwi ibyumba by’amashuri bizaba biri kuzura, ukwa munani kukarangirana n’imirimo ya nyuma”.
Ati “Turateganya ko nibura icyumba kizajya cyakira abana 46, mu gihe wasangaga hari icyumba gicucitsemo abana basaga 70. Nta mwana kandi uzongera kurenza km 2.5 ajya ku ishuri mu gihe wasangaga akora nka km 5”.
Muhanga hazubakwa ibyumba 380
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko uruhare rw’umuganda w’abaturage rwizeweho gufasha akarere kuzuza ibyumba 380, muri byo 282 bikaba bizubakwa ku ruhare rw’abaturage, mu gihe 98 bizubakwa ku bufatanye bwa Leta.
Avuga ko uruhare rw’abaturage rushingiye ku bikorwa bidasaba ubumenyi bundi mu by’ubwubatsi, kandi ko iyo mirimo iyo ihembewe itwara amafaranga menshi kuko hagati ya 30% na 50% uruhare rw’umuturage ruzaba rukenewe ngo ayo mashuri yuzure.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga ahamya ko mu mezi atatu ibyo byumba by’amashuri bizaba byuzuye, kuko hari abafatanyabikorwa benshi barimo abaturage na Leta, kandi ko abaturage basanzwe bitabira kubaka ibyumba by’amashiri kandi bikuzura.
Agira ati “Abaturage barabyishimiye kuko wasangaga ikibazo gihangayikishije ari ukuba umwana yataga ishuri kubera kujya kwiga kure, akabirambirwa, mu gihe cy’imvura n’izuba ugasanga ntabyihanganira. Ariko umwana nabona ishuri hafi kandi umubyeyi yarabigizemo uruhare, tuzafatanya ngo umwana yige neza atavunitse, yiga hafi akunda ishuri bikazamugirira akamaro”.
Rubavu hateganyijwe kubakwa ibyumba 1,124
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bugaragaza ko nibura ukwezi kwa Nzeri 2020 ibyumba by’amashuri 1,124 bizaba byuzuye, bikazagira uruhare mu kongera ireme ry’uburezi ryangirikaga ahanini kubera ubucucike bw’abana benshi mu byumba.
Urugero ni ku kigo cy’amashuri cya Muhato mu Mujyi wa Gisenyi, aho abana biga ari 93 mu cyumba, bigatuma kwiga umunsi wose bidashoboka ahubwo bigasaba ko bamwe biga mu gitondo abandi nyuma ya saa sita.
Minisiteri y’Uburezi iteganya ko nibura ukwezi kwa Nzeri 2020 kuzarangira ibyumba 22.505 byuzuye, ndetse n’ubwiherero bwabyo 31,932 byose bigakorwa ku ruhare rw’abaturage na Leta y’u Rwanda ku nkunga ya Banki y’Isi.