Mu mfungwa 1803 zafunguwe mu Rwanda harimo nabari barakatiwe imyaka 10

Imfungwa 1803 zari zifungiwe ibyaha byiganjemo iby’ubujura no gukubita no gukomeretsa, zafunguwe by’agateganyo.mu mwanzuro wemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Nzeri 2022, iyobowe na Perezida Kagame.

Muri rusange muri Gereza ya Huye hafunguwe abantu 395, Rwamagana hafungurwa 287, Rubavu ni 291 naho Muhanga ni 211. Ni mu gihe abari bafungiye muri Gereza ya Nyarugenge bafunguwe by’agateganyo ari 148, iya Rusizi ni 123 naho Gicumbi ni 105.

Abandi bafunguwe by’agateganyo ni 75 bo muri Gereza ya Bugesera, muri Nyanza ni 58, Musanze 48, Ngoma ni 29 (ni abagore gusa bafungirwa muri iyi gereza), Nyamagabe ni 22 naho Nyagatare ni 11.

Mu bafunguwe uwari ufite igihano kinini yakatiwe n’Inkiko ni imyaka 10 mu gihe ufite gito ari imyaka ibiri. Ibyaha byiganjemo n’ugukubita no gukomeretsa ku bushake ndetse n’ubujura.

Abenshi bari barakatiwe igifungo cy’imyaka itatu, bivuze ko abenshi bari bari bafi gusoza igihano cyabo. Abari bafungiye icyaha cyo kwiba barenga 300 mu gihe icy’ubujura buciye icyuho barenga 50 naho gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake bagera mu 130.

Ni ifungurwa riteganywa n’amategeko ariko rije mu gihe hashize iminsi havugwa ubucucike muri za gereza zo mu Rwanda, aho raporo iheruka yagaragaje ko bugeze ku 124,1%. Gufungurwa by’agateganyo biba bivuze ko iyo usohotse muri gereza ugasubira mu byaha uhita ugaruka kurangiza igihano n’ubundi wari warahawe.

Icyo abafunguwe by’agateganyo baba basabwa n’ukabana neza n’abandi,kubahiriza itegeko no kwirinda gusubira mu byaha byatumye bafungwa.

Ingingo ya 109 y’Itegeko Nshinga ivuga ububasha bwa Perezida wa Repubulika bwo gutanga imbabazi, aho isobanura ko afite ububasha bwo gutanga imbabazi mu buryo buteganywa n’amategeko kandi amaze kubigishamo inama Urukiko rw’Ikirenga.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.