Mu mukino ukomeye wo gukatisha itike y’igikombe cy’Afurika , Amavubi akoze agashya akubita Libya 3-0 (Reba Amafoto)

Amavubi y’Abatarengeje imyaka 23 yatsinze Libya ibitego 3-0 mu mukino wabereye kuri Stade ya Huye, maze ihakatishiriza itike yo gukomeza mu kindi cyiciro mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc mu 2023.

Niyigena Clement niwe watsinze igitego cya mbere ku munota wa 37 w’umukino.

Ikipe y’Igihugu yakomeje ibikesha igitego cyo hanze kuko umukino ubanza yari yatsindiwe muri Libya ibitego 4-1. Bisobanuye ko amakipe yanganyije ibitego 4-4 mu mikino yombi.

Amavubi U-23 yakoze ibitangaza byo gutsinda ibitego 3-0 mu gihe mbere y’uko umukino uba nta wizeraga ko ishobora kubikora kugera n’aho isezerera Libya yari yibitseho impamba y’ibitego bitatu mu mukino ubanza. Abasore b’Ikipe y’u Rwanda iyobowe na Yves Rwasamanzi bashatse kwinjira mu mukino mbere ya Libya kuko basabwaga gusatira ariko yo yakinaga ituje irwana no kudatsindwa.

Ishimwe Annicet yitwaye neza muri uyu mukino Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 yatsinzemo Libya.

Ishimwe Anicet wari wabanje hanze mu mukino ubanza yagiriwe icyizere abanza mu kibuga ndetse byatumye Amavubi yitwara neza hagati mu kibuga kuko uyu musore yakoreweho amakosa menshi. Muri iyo hari aho yategewe inyuma y’urubuga rw’amahina, yatera umupira ugaca hejuru y’izamu.

Abasore b’u Rwanda bakinaga imipira miremire bashaka Gitego Arthur wakinaga asatira ku ruhande rw’u Rwanda. Mu minota 15 ya mbere byabahiriye kuko binjiye mu mukino mbere ya Libya. Ishimwe Anicet afatanyije na Nyarugabo Moïse bagoye cyane abasore ba Libya nka Ashraf wakinaga ku ruhande rw’iburyo.

Libya na yo yanyuzagamo igasatira ariko icungiye ku mipira yihuta ndetse ku munota wa 21, abakinnyi bayo babonye amahirwe akomeye ariko Islam Elghannay umupira awutera hanze y’izamu rya Hakizimana Adolphe.

U Rwanda rwakomeje gusatira Libya ndetse biza kuruhira kuko ku munota wa 37, Kapiteni w’Amavubi U-23, Niyigena Clement yafunguye amazamu ku gitego yatsindishije umutwe nyuma y’umupira yahawe na Kamanzi Ashraf wari umaze guhana ikosa ku mupira w’umuterekano.

Ikipe ya Libya yibonye mu mukino imaze gutsindwa igitego cya mbere nayo itangira gusatira izamu ry’ikipe y’u Rwanda. Ku munota wa 40, Nuradin Elgraib abona ubundi buryo bwiza bwari kuvamo igitego, gusa umupira ujya hanze.

Iminota 45 yarangiye u Rwanda ruri imbere n’igitego 1-0, bivuze ko rwasabwaga ibitego bibiri kugira ngo rusezerere Libya, rukomeze mu kindi cyiciro.

Igice cya kabiri cy’uyu mukino cyatangiye Libya ishyira igitutu ku Rwanda ariko ntiyaje guhirwa kuko ku munota wa 52, yinjijwe igitego cya kabiri cyatsinzwe na Niyigena Clement.

Nyuma y’iki gitego, abafana kuri Stade ya Huye bahagurutse batiza umurindi abakinnyi kugira ngo u Rwanda rubone ikindi gitego cya gatatu, cyari nka zahabu kuri rwo. Umutoza Yves Rwasamanzi yahise yinjiza mu kibuga rutahizamu Rudasingwa Prince asimbura Gitego Arthur mu gihe Hoziyana Kennedy yafashe umwanya wa Kamanzi Ashraf ku munota wa 56.

Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ y’abatarengeje imyaka 23 yihagazeho bishoboka maze ivanamo ideni ry’ibitego bari batsinzwe mu mukino ubanza.
U Rwanda rwatsinze Libya ruyisezerera mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Afurika.
Libya yasezerewe nyuma yo kunanirwa kurinda ibitego 4 – 1 bari batsinzemo amavubi mu mukino wabanje.
Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.