Mu mukino wa mbere w’umutoza mushya w’Amavubi Torsten Frank Spittler u Rwanda runganyije na Zimbabwe / Reba Amafoto 15 y’impande zose z’uko umukino wagenze

Mu mukino w’umunsi wa mbere wo gushaka itike y’igikombe cy’isi wabereye kuri Stade Huye, Amavubi anganyije ja Zimbabwe 0-0. Wari umukino w’umunsi wa mbere wo gushaka itike yo guhatanira itike y’igikombe cy’isi kizaba mu mwaka wa 2026, ukaba n’umukino wa mbere w’umutoza Frank uheruka guhabwa Amavubi.

Ku munota wa karindwi, Zimbabwe yabonye amahirwe yo gutsinda igitego ariko rutahizamu Muskwe Admiral Dalindela wari umaze gucika ba myugariro bimunanira gutera mu izamu , naho Ku munota wa 20, Byiringiro Lague nawe yabonye amahirwe yo kuba yabonera Amavubi igitego, ariko umupira yahawe yasize ba myugariro ntiyabasha kuwufunga neza cyangwa ngo atange.

Ku munota wa 21, Djihad Bizimana nyuma yo gucenga neza abakinnyi bo hagati ba Zimbabwe, yohereje ishoti rikomeye ariko umupira uca hanze , mugihe Ku munota wa 24, Zimbabwe yo yakoze impinduka zihuse, aho yakuyemo rutahizamu Muskwe Admiral Dalindela, hinjira Dzvukamanja Terrence

Uyu rutahuzamu Terrence wagiyemo asimbuye, mu minota itanu gusa yari amaze kubona uburyo bubiri bwo gutsinda igitego, hari aho yashose mu izamu ariko Mutsinzi Ange araserebeka umupira arawugarura.

Ku munota wa 45 w’igice cya mbere, Amavubi kuri koruneri yatewe na Hakim Sakabo, Mugisha Bonheur ateye n’umutwe umupira uca ku ruhande, igice cya mbere cyongeweho umunota umwe kirangira ari 0-0.

Igice cya kabiri kigitangira, umutoza w’Amavubi yakoze impinduka akuramo Byiringiro Lague na Mugisha Bonheur, hinjiramo Gitego Arthur na Niyonzima Olivier Sefu. Ku munota wa 47, Hakim Sahabo yacenze abakinnyi batatu ba Zimbabwe ahereza neza Nshuti Innocent ateye mu izamu yishotera myugariro wa Zimbabwe.

Igice cya kabiri cy’umukino, ikipe ya Zimbabwe mu minota 20 ya mbere yihariye umukino inabonamo koruneri enye , gusa zitagize icyo zitanga. Umutoza w’Amavubi yongeye gukora impinduka akuramo umukinnyi Hakim Sahabo wanakinaga neza byatumye n’abafana bari ku kibuga bivovota, yinjizamo Muhire Kevin winjiranye na Sibomana Patrick wasimbuye Nshuti Innocent.

Abakinnyi babanje mu kibuga

U Rwanda : Ntwari Fiacre , Bizimana Djihad (c) , Omborenga Fitina , Imanishimwe Emmanuel , Mutsinzi Ange , Manzi Thierry , Mugisha Bonheur , Hakim Sahabo, Mugisha Gilbert , Nshut Innocent , Byiringiro Lague

Zimbabwe: Donovan Fungai , Takwara , Hadebe , Lunga , Mbeba , B. Banda , Marshall Munetsi , Marvellous Nakamba , Prince Dube , Musona , Muskwe

BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI FACEBOOK PAGE YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA 
BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI INSTAGRAM YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA
Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.