Ibitego 2 ku busa bya APR FC byatsinzwe na Apam Assongue watsindiraga iyi kipe igitego cye cya mbere kuva yayigeramo na Mugisha Gilbert biyifashije gusezerera Gaadiidka FC ku giteranyo cy’ibitego 3-1 , kuri Kigali Pelé Stadium mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League wabaye kuri uyu wa gatatu tariki ya 24 Kanama , aho umukino ubanza wabaye tariki ya 19 Kanama 2023 amakipe yombi yari yanganyije 1-1.
Wari umukino wo gupfa no gukira kuri APR FC yasabwaga kuwutsinda ku kabi n’akeza kugira ngo ikomeze mu kindi cyiciro aho Pyramids FC yo mu Misiri yari itegereje ikipe izarakoka hagati y’aya makipe. Umutoza wa APR FC, Thierry Froger yari yahisemo gukora impinduka imwe gusa muri 11 yabanjemo ku mukino ubanza aho Kwitonda Alain Bacca yavuyemo hakinjiramo Ruboneka Bosco.
Iminota 20 ya mbere y’umukino nta mahirwe afatika yari yabonetse yakavuyemo igitego ku mpande zombi, umupira wakinirwaga hagati. Ku munota 27 Nicholas Kagaba wa Gaadiika yagerageje ishoti rikomeye ariko umunyezamu Pavelh Ndzila awushyira muri koruneri itagize icyo itanga. Ku munota wa 28, APR FC yabonye kufura yatewe na Omborenga Fitina ariko unyura hanze gato y’izamu.
Ku munota wa 2 w’inyongera w’igice cya mbere APR FC yahushije uburyo bwabazwe aho Ruboneka yateye mu izamu ukanyura iruhande rw’izamu rwa Gaadiidka FC ariko Apam akananirwa kuwushyira mu izamu. Amakipe yagiye kuruhuka ari 0-0.
APR FC yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Nshimirimana Ismaïl Pitchou aha umwanya Kwitonda Alain Bacca. Ku munota wa 46, Ruboneka Bosco yateye mu izamu ariko umunyezamu Alkadi Arias arawufata. Ku munota wa 49, APR FC yabonye kufura hafi n’urubuga rw’amahina ku ikosa ryakorewe Victor Mbaoma ariko Omborenga ayiteye inyura hanze gato y’izamu.
Muri iyi minota APR FC yari yatangiye kujya hejuru maze ku munota wa 54, Ruboneka Bosco yongeye kugerageza ishoti rikomeye ariko rikubita umutambiko w’izamu. Yakomeje gusatira yaje kubona igitego ku munota wa 56 gitsinzwe na Apam Assongue ku mupira yari ahawe Kwitonda Alain Bacca.
APR FC yakoze impinduka za kabiri ku munota wa 72 aho Mugisha Gilbert yinjiye mu kibuga asimbuye Apam Assongue. Ku munota wa 85, Niyibizi Ramadhan yinjiye mu kibuga asimbura Ruboneka Bosco.
Mugisha Gilbert ku munota wa 90 yatsindiye APR FC igitego ku kazi gakomeye kari kamaze gukorwa na Omborenga Fitina waginduye umupira mwiza imbere y’izamu. Umukino warangiye ari 2-0 APR FC ikomeza mu cyiciro gikurikiyeho ku giteranyo cy’ibitego 3-1, ikaba izahura Pyramids FC yo mu Misiri.