Hari uwabona umuntu yicaye mu mutaka yambaye ‘akajile’ na telefoni mu ntoki, akagira ngo wenda kuba umu ajenti ‘agent’ wa sosiyete y’itumanaho si akazi gahemba kandi katunga ugakora neza.
Umugiraneza Clarisse, afite imyaka 35 y’amavuko, atuye mu Mudugudu wa Gasenga I, Akagari ka Nyamata-Ville mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera. Yize ibijyanye n’icungamutungo, akaba afite impamyabushobozi yo ku rwego rwa Kaminuza.
Arubatse afite umugabo n’abana batatu, ariko umuryango we muri rusange utunzwe n’akazi akora ko gucuruza amakatarita na Me2U, ndetse no gutanga serivisi zimwe na zimwe za MTN nko kubika no kubikura amafaranga kuru telefoni.
Umugiraneza avuga ko yiga, yumvaga azarangiza amashuri agahita abona akazi muri Leta ku buryo atigeraga atekereza ko azakora akazi akora ubu. Yarangije Kaminuza muri 2016, ayirangiza yarashatse afite n’umwana umwe, bakabeshwaho n’amafaranga umugabo yagendaga abona mu biraka bito bito yakoraga.
Mu kwiga Kaminuza, yishyuriwe n’ikigega gifasha abatishoboye bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi (FARG), ariko mu mafaranga icyo kigega cyamuhaga amufasha mu bijyanye n’ishuri bakunda kwita ‘buruse’, yakoze uko ashoboye akajya azigama duke duke, aza kugeza ku mafaranga ibihumbi ijana na makumyabiri (120,000Frw).
Ayo mafaranga 120,000Frw, yayaguzemo inyana ntoya ayiragiza umuntu utuye mu cyaro. Mu gihe kwiga byari birangiye, yamaze imyaka hafi ibiri yicaye mu rugo, atangira kubona ko inzozi ze zo kuba umukozi wa Leta zitarimo kuba impamo, gusa muri iyo myaka ibiri yamaze arangije amashuri ataratangira akazi akora ubu, ngo hari ubwo yabonaga ibiraka byo kwigisha nk’umusimbura ku ishuri ryitwa ‘Venyard’ rikorera aho mu Bugesera.
Aho kuri iryo shuri ngo bamuhembaga amafaranga 105.000Frw, yakuramo ayo ategesha ajyayo, n’ayo yishyura inzu ndetse n’ayo kwishyurira umwana ishuri akaba ararangiye, bigasaba ko ahora mu madeni yo guhaha.
Ibyo biraka na byo byaje guhagarara. Umugiraneza ahita atangira gushakisha ikindi yakora kikamutungira urugo, dore ko n’umugabo nta kazi afite.
Avuga ko yahise atekereza gukorana na MTN nk’umu ajenti kuko ngo yari azi ko umuntu ashobora guhera ku gishoro gito. Ubwo ngo yahise agurisha ya nka yari yararagije mu cyaro, bamuha ibihumbi ijana na mirongo itanu(150,000Frw) kuko yari ikiri ntoya.
Kuri ayo mafaranga yagurishije inka ngo yakuyeho 50,000Frw aguramo ibikoresho by’ibanze by’umu ajenti, harimo umutaka, akameza n’agakote karanga abakora uwo murimo.
Muri ayo kandi yakuyemo ayo kwishyura ku Kigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), kugira ngo abone numero yo gukoreraho (TIN Number). Nyuma yakuyeho ayo kwishyurira umwana ishuri kuko ngo yiga mu ishuri ryigenga, asigaye rero agera ku 50,000Frw ngo ni yo yakoresheje nk’igishoro, arangura Me2U y’ibihumbi cumi na bibiri (12,000Frw), asigaye yayacuruje mu kubika no kubikurira abantu.
Umugiraneza avuga ko iyo hazaga umukiriza ubikuza amafaranga menshi, yamuhakaniraga agakorera ababikuza makeya nka 5,000Frw cyangwa 10,000Frw, ariko umubare w’abakiriya bamugana ukagenda uzamuka uko ukwezi gutashye.
Ubundi ngo umu ajenti wa MTN hari amafaranga imuhemba ku kwezi bijyanye n’umubare w’abikiriya bamugana. Umugiraneza ngo agitangira gukora ako kazi mu 2018, mu kwezi kwa mbere yahembwe 27,000Frw, bijyanye n’abakiriya yakiriye.
Ayo mafaranga MTN imuhemba ku kwezi yagiye yiyongera uko ukwezi gutashye, ku buryo ngo icyorezo cya Coronavirus cyageze mu Rwanda ageze ku mushahara wa 70,000Frw.
Umugiraneza avuga ko icyorezo cyabagizeho ingaruka na bo, kuko mu rwego rwo kwirinda guhererekanya amafaranga, ubu ngo abacuruzi benshi bahawe ‘sim cards za momo pay’ bishyurirwaho kandi umuguzi atongeyeho ayo bakata, ubwo rero abagana aba ajenti bahise bagabanuka cyane ariko ngo hari ubwo baboneka bake bake.
Uko kugabanuka kw’abakiriya byagize ingaruka no ku mushahara Umugiraneza yahembwaga, kuko ubu ngo ahembwa 40,000 Frw, bijyanye n’abakiriya asigaye abona.
Ayo 40,000 Frw, ni ayo MTN imuhemba buri kwezi, ariko na we hari ayo yunguka ubwe mu byo afasha abakiriya bitandukanye ku buryo ngo buri munsi atahana amafaranga ari hagati ya 2,000-3,000Frw y’inyungu atari mu gishoro.
Ayo y’inyungu ni yo akoresha mu guhaha ibikenerwa mu rugo byose, akanagerageza kwizigamira kuri banki, akanajya mu bimina ahuriramo na bagenzi be.
Ubu ngo amaze kwizigamira arenga 200,000Frw kuri banki, hari na sim card yiguriye agenda abikaho 500Frw, ubu na yo ngo imaze kugeraho arenga 70,000Frw yakwitabaza atabanje kujya kuri banki.
Umugiraneza avuga ko uko abakiriya bagenda biyongera ari na ko igishoro kiyongera, kuko nubwo yahereye ku gishoro cya 50,000Frw, ubu ageze ku gishoro cya 200,000Frw, mu myaka ibiri amaze atangiye ako kazi.
Mu bikorwa by’iterambere amaze kugeraho, hari moto yaguze 1,700,000Frw, ariko hariho n’inguzanyo, ubu iyo moto iri mu muhanda igenda yiyishyura ubwayo mu yo ikorera, kandi bitarenze ukwezi k’Ukuboza iyo nguzanyo ngo izaba yarangiye kwishyurwa.
Intego Umugiraneza yari afite ni ko bitarenze ukwezi k’Ukuboza 2020, azaba afite ikibanza, kugira ngo azabone uko ava mu bukode, ariko ntibyakunze kuko icyorezo cya Coronavirus cyatumye ibyo yateganyaga bidakunda, ndetse no kuba yarabyaye mu minsi ishize akamara iminsi adakora.
Nubwo bitagenze uko yabiteganyaga, ubu avuga ko bitarenze ukwezi kwa Mutarama azagura ikibanza nubwo cyaba kiri kure y’aho akorera kuko ngo nta kure h’umuntu habaho.
Umugiraneza avuga ko amaze gukunda ako kazi akora, ku buryo ubu atakinasaba akazi ko mu biro yahoze yifuza, kuko we amafaranga ayabona buri munsi, nyamara abo mu biro bategereza ukwezi bisaba ko bahembwa kugira ngo bategure gahunda zabo.
Ashishikariza n’undi wese uri mu rugo avuga ko yabuze icyo akora, ko yahaguruka agatangira kuko ngo bigenda biza uko iminsi ishira. Ariko uwicaye mu rugo we ntacyo abona ahubwo ngo usanga yanduranya gusa. Ubu ngo hari n’inshuti ze ebyiri amaze gufasha kwinjira muri ako kazi kandi ngo ubuzima bugahita buhinduka bukamera neza.
Umugiraneza ati “Nibivanemo ubunebwe bahaguruke bakore, aka kazi ntigasaba igishoro kinini, kandi bigenda biza. Aka kazi ni keza cyane uri inkumi kagushyingira kandi ukajyana amajyambere wifuza, uri umusore kagufasha kubona inkwano ugatunga urugo kandi neza.
Uragakora ugatunga urugo rwawe ndetse n’umubyeyi uramutse umufite, nkubu mfasha mama aho kugira ngo njye kumugora ngo amfashe. Uzi kuba umubyeyi yarakureze nyuma bigasaba ko atunga n’abo ubyaye kuko utamenye kubakorera! Biragatsindwa. Umubyeyi akenera ko na we agera ahantu ukamurera kuko aba yarakoze ibishoboka ugakura”.