Mu ruzinduko rwe rwa mbere minisiti Dr.Mark Cyubahiro yifatanyije n’abaturage ba Rubavu gutera ibiti by’imbuto

Uyu munsi mu karere ka Rubavu habereye igikorwa cyo gutera ibiti 5 by’imbuto ziribwa , mu rwego mu rwego rwo kurwanya inirire mibi. Iki gikorwa cyitabiriwe na nyakubahwa Minisitiri Dr. Mark Cyubahiro Bagabe , umuyobozi mushya wa Minagri wari ukoze urugendo rwe rwa mbere kuva yajya kubuyobozi.

Muri iki gikorwa cyabereye mu ntara y’Uburengerazuba, mu karere ka Rubavu, ku musozi wa Mont Rubavu, Minisitiri yifatanyije n’abafatanyabikorwa mu gutangiza ku mugaragaro igikorwa cyo gutera ibiti bitanu byera imbuto ziribwa kuri buri rugo.

Ku ikubitiro, hatewe ibiti 5,400 kuri site zitandukanye , hakaba  harimo ibiti 1,800 mu ngo no mu byanya by’urubyiruko, ndetse n’ibindi Biti 3600 byatewe ku bigo by’amashuri biri mu mirenge ya Rubavu, Gisenyi, Rugerero, Nyakiriba na Nyamyumba.

Iyi gahunda izarangira hatewe ibiti 437,350,  ikaba izafasha abaturage kurwanya imirire mibi mu buryo burambye ndetse no kurandura igwingira ry’abana hirya no hino  babona ibyo kurya byujuje intungamubiri na vitamine zikomoka ku mbuto.

Mu gihe muri iki gihe ubucuruzi bw’imbuto bukataje, gutera ibiti by’imbuto bizafasha abaturage kwivana mu bukene burambye.

Muri gahunda yo kugira Uburenganzira ku mirire kuri buri mu nyarwanda, mu gusoza iki gikorwa ababyeyi bafite abana bahawe isambaza nka kimwe mubyo kurya byujuje ibisabwa kubuzima bwa buri umwe kuva ku mukuru kugeza ku mwana zifasha kongera ubwenge.

Abo muri aka kace katewemo ibi biti bishimiye uburyo aribo minisitiri mushya Dr. Mark Cyubahiro Bagabe yahereyeho akora ingendo ze z’akazi zinjiyemo kuva tariki 18 uKwakira 2024, ubwo yasohokaga kuri Yellow Paper ahawe izi nshingano na Perezida Wa Repuburika y’u Rwanda Kagame Paul.

Mw’ijambo rye yagejeje kubari aho , Min Dr. Cybahiro Mark Bagabe yagize Ati. “umuntu ufite ibiti by’avoka afite amafaranga kuko n’igiti gishobora kuvangwa n’ibindi bihingwa kuburyo mu gihe utegereje ko cyera ushobora guhingamo ibindi kandi bikera neza, ukaba usaruye ibihingwa bitandukanye kandi ahantu hamwe”.

Iki gikorwa cyabereye I Rubavu ni umushinga mugari ukomeye MINAGRI ifatanyijemo n’abafatanyabikorwa batandukanye nka FAO, APEFA, USAID , One Acre Fund,  Enabel ndetse n’abandi.


Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.