Amakuru mashya ya Minisiteri y’Ubuzima aravuga ko mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 04 Mata 2020, hagaragaye abandi bantu 13 barwaye Coronavirus, nk’uko itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ribivuga.
Ibi byatumye umubare w’abarwaye Coronavirus mu Rwanda ugera ku bantu 102.
Muri abo barwayi bashya bagaragayeho iyo virusi harimo abantu babiri baturutse i Dubai, abantu babiri baturutse muri Turukiya, n’abandi batanu icyenda batahuwe ko bahuye n’abandi barwaye Coronavirus mu Rwanda.
Minisiteri y’Ubuzima iravuga ko abo barwayi bose bahise bashyirwa mu kato, kandi hakaba hakomeje gushakishw abantu bose bahuye na bo kugira ngo na bo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.
Minisiteri y’Ubuzima kandi ivuga ko abarwayi ba Coronavirus mu Rwanda bose bavurirwa ahantu habugenewe, kandi bari koroherwa, abenshi muri bo bakaba nta bimenyetso bakigaragaza kandi ntawe urembye.
Minisiteri y’Ubuzima isaba Abaturarwanda bose gukomeza kwitwararika, bakurikiza ingamba zafashwe na Leta y’u Rwanda.
MINISANTE kandi ivuga ko abantu bose bageze mu Rwanda mu byumweru bibiri bazashyirwa mu kato mu gihe cy’iminsi 14, uhereye igihe bagereye mu Rwanda.
Igihe cy’ibyumweru bibiri cy’ifungwa ry’amashuri n’insengero na cyo ngo gishobora kongerwa bitewe n’uko icyorezo kigenda gifata intera.
Ibimenyetso by’ingenzi bya Coronavirus ni inkorora, guhumeka bigoranye, n’umuriro. Umuntu wese ugaragaza ibi bimenyetso asabwe kwihutira guhamagara umurongo utishyurwa ari wo 114 cyangwa akitabaza umujyanama w’ubuzima umwegereye.