Mu Rwanda habonetse umuntu wa mbere wanduye Coronavirus

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda ryo kuri uyu wa gatandatu tariki 14 Werurwe 2020 riravuga ko mu Rwanda habonetse umuntu wa mbere wanduye icyorezo cya Coronavirus cyiswe COVID-19.


Uwo ni Umuhinde wageze mu Rwanda aturutse i Mumbai mu Buhinde tariki 08 Werurwe 2020. Akigera mu Rwanda, ngo nta bimenyetso yigeze agaragaza. Ku wa gatanu tariki ya 13 Werurwe 2020 nibwo yumvise atameze neza, yijyana kwa muganga akorerwa isuzuma ryihuse, bamusangamo Coronavirus.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko uwo Muhinde arimo kuvurwa, kandi ko ameze neza. Ngo yashyizwe ahantu ha wenyine hitaruye abandi barwayi, ibikorwa byo gushakisha abandi bantu bahuye na we bikaba bikomeje.

Abari mu Rwanda bose bagirwa inama yo gukomeza gukurikiza amabwiriza yatanzwe na Minisiteri y’Ubuzima, by’umwihariko bakaraba intoki, birinda guterana mu kivunge, kandi batanga amakuru mu gihe cyose babonye umuntu ufite ibimenyetso by’icyo cyorezo, bahamagara ku murongo utishyurwa wa 114.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.