Mu Rwanda hagiye gutangizwa ubwishingizi bw’ingurube

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), irateganya gutangiza gahunda y’ubwishingizi bw’ingurube nk’itungo ryorowe n’abatari bake, aborozi bazo bakavuga ko babyakiriye neza kuko bizabarinda guhomba mu gihe haje ibyorezo.

Mu Rwanda hagiye gutangizwa ubwishingizi bw

Mu Rwanda hagiye gutangizwa ubwishingizi bw’ingurube

Gahunda yo guha ubwishingizi ingurube nitangira, izaba isanze iyari ihari yo kwishingira inka z’umukamo yari imaze igihe, zikaba ari zo zonyine zari ziri muri iyo gahunda y’ubwishingizi bw’amatungo Leta yashyizeho mu rwego rwo kugoboka aborozi mu gihe habaye ikibazo.

Umworozi w’ingurube wo mu karere ka Gicumbi, Shirimpumu Jean Claude wanabigize umwuga, yemeza ko ubwishingizi kuri ayo matungo buje bukenewe kuko ngo hasigaye hari ibiza n’indwara bishobora kuyica.

Agira ati “Ubusanzwe ingurube ni itungo ritarwaragurika ariko kurifatira ubwishingizi ni ngombwa. Nkanjye uzorora kinyamwuga nari mbikeneye cyane ku buryo nari naratangiye no kubaza ibigo by’ubwishingizi. Ibiza ntibiteguza ari yo mpamvu ku bwanjye numva ari igisubizo ku borozi b’ingurube”.

Ati “Hari ikibazo dufite cy’ibiryo by’ayo matungo tugura ariko tutaba twizeye, hari ubwo biyatera uburwayi bukanayica. Ikindi hari ibiza, urugero nko mu karere ka Gakenke hari aborozi biherutse guhombya, amazi y’imvura yaraje asenya ibiraro atwara n’ingurube zose zirapfa, nk’iyo bari kuba barishingiye amatungo yabo bari guhita bishyurwa ariko ubu barahombye”.

Yongeraho ko ibyo biri mu byatuma umuntu yumva agomba gushinganisha umushinga we kugira ngo akore yunguka, akanagaruka no ku zindi ndwara.

Ati “Hari indwara ya muryamo, iyo igeze mu ngurube izica zose. Hari kandi ibicurane by’ingurube ndetse n’iyitwa ‘African Swine Fever’ nubwo itaragera mu Rwanda, ariko muri Tanzaniya no muri Kenya twumva ko yahageze kandi na yo irazica ikazimara, bivuze ko natwe ishobora kutugeraho igihe icyo ari cyo cyose”.

Undi mworozi w’ingurube wo mu karere ka Rwamagana, Ngirumugenga Jean Marie Pierre, na we ahamya ko kwishingira ayo matungo ari ingenzi.

Ati “Ubwishingizi ni ingezi kuko ntawe umenya ibiza aho bituruka. Nkanjye nigeze gupfusha ingurube mu gihe zibwagura, nyoberwa ibyo ari byo. Hari kandi ibyorezo bitandukanye nubwo tugerageza kubirwanya, ariko ni ngombwa ubwishingi ahubwo ababishinzwe nibadufashe bitangire twirinde ibihombo”.


Uyu mworozi ufite ingurube zisaga 900, avuga ko nubwo atazishyira mu bwishingizi zose, ariko ko nyinshi azazishyiramo, agasaba ko hazashyirwaho ibiciro bitari hejuru byabangamira aborozi b’ayo matungo muri rusange.

Umuyobozi wa Gahunda y’Igihugu y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo muri MINAGRI, Museruka Joseph, avuga ko gahunda yo kwishingira amatungo n’ibihingwa igenda yaguka buhoro buhoro.

Ati “Iyi gahunda yatangiye gushyirwa mu bikorwa muri Mata 2019. Mu matungo twatangiranye n’inka z’umukamo na ho mu bihingwa dutangirana n’umuceri n’ibigori. Ariko igishimishije ni uko mu mwaka w’ingengo y’imari ugiye gutangira muri Nyakanga 2020, mu matungo haziyongeramo ingurube n’inkoko, mu bihingwa hongerwemo ibirayi, ibitoki, imyumbati na zimwe mu mboga n’imbuto”.

Uwo muyobozi akangurira abaturage kwitabira ubwishingizi bw’amatungo n’ibihingwa kuko Leta ibafasha biciye muri gahunda ya ‘Nkunganire’, aho ibishyurira 40% by’ikiguzi cy’ubwishingizi na bo bakitangira 60%, bityo bagakora imishinga yabo batekanye.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.