Mu Rwanda hagiye kubera inama idasanzwe izatanga ibisubizo mu kwihaza mu biribwa

Mugihe muri Afurika no kwisi muri rusange hari ikibazo cyugarije abatari bacye , mu Rwanda hagiye kubera inama ikomeye yo ku rwego mpuzamahanga (AFSForum2024) izunguranirwamo ibitekerezo bigamije kwihaza mu biribwa kwisi hose.

Ni inama yo ku rwego rwo hejuru, izaba ku matariki ya 2 kugeza ku ya 6 Nzeri 2024, ikaba isanzwe itegurwa n’Umuryango Nyafurika ugamije guteza imbere Ubuhinzi (AGRA), na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) irimo kuwufasha mu myiteguro, aho bitaganyijwe ko izabera muri Kigali Convention Centre.

Izahuza Abanyacyubahiro n’impuguke 5000, baturutse mu bihugu bitandukanye by’Isi, barimo Abakuru b’Ibihugu bitandukanye, abayobozi ba Guverinoma, abaminisitiri, abarimu muri za kaminuza, abashoramari, abari mu nzego zifata ibyemezo, abahinzi, abakozi mu nzego zo kurengera ibidukikije n’abandi bose bazaba baganira ku kwihaza mu biribwa binyuze mu guteza imbere urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi.

Uwanyarwaya Marie Jeanne, umukozi muri AGRA, atangaza ko u Rwanda ari icyicaro cy’ibanze cy’iyo nama ikaba ari inama iba buri mwaka aho ibera mu bihugu bitandukanye, u Rwanda rukaba rwaherukaga kuyakira mu 2018.

Dr. Rutikanga Alexandre, Umujyanama mu bya tekiniki muri MINAGRI yagaragaje ko ari inama ifasha u Rwanda kunguka mu buryo butandukanye haba mu kunguka ibitekerezo byateza imbere ubuhinzi n’ubworozi ndetse no mu rwego rw’ubukerarugendo bushingiye ku nama buteza imbere Igihugu.

Muri nama kandi u Rwanda ruzamurikira abazayitabira udushya dutandukanye rwakoze mu rwego rwo guteza imbere ukwihaza mu biribwa, bityo abayitabiriye bazarwigireho.

Dr Rutikanga ati: “AGRA ivuga ko u Rwanda ruzigira ku bafatanyabikorwa bo  mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, uburyo bwo gukora imishinga itandukanye kuko hazaba harimo abashoramari batandukanye bazasura u Rwanda bityo bakaba bahabenguka bakahashora imari ishobora kurwungura mu buryo butandukanye.”

Ni inama izahuza abaturutse ku migabane y’Asia n’Amerika, Afurika n’ahandi ku Isi, bazazanira Abanyarwanda inyungu zitandukanye.

Iyo nama icyo igamije, usibye kungurana ibitekerezo hazaba hari imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi aho hazagaragazwa ikoranabuhanga n’ishoramari mu guteza imbere uru rwego.

Hazaba hari n’uburyo abashoramari bashobora guhura n’abandi ku buryo bafatanya mu bushabitsi bwabo.

Dr Rutikanga ati: “Turagira  ngo dushake umusaruro mwiza kandi mwishi ariko unakenewe ku isoko. Hari abayobozi bakuru mu bigo by’abikorera, Banki y’Isi […] hazaba harimo byinshi bijyanye no kubungabunga umusaruro no kuwugeza ku isoko.”

Yongeyeho ko nyuma y’aho izi nama zitegurwa na AGRA zitangiriye kubera mu Rwanda, byarufashije mu kwihutisha ikoranabuhanga mu buhizi aho bukorwa mu buryo bworoshye no gusuzuma icyatuma ubuhinzi butanga umusaruro kurushaho.

Harimo gukoresha za dorone zitwara inyongeramusaruro (ifumbire n’imbuto z’indobanure) gutera intanga amatungo n’ibindi.

Muri iyo nama kandi hazaganirwa kandi ku bijyanye no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ikunze kudindiza ubuhinzi. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igaruka ku kurya imirire myiza kandi yuzuye no guhangana n’imihandagurikire y’ibihe.

Kuri ubu amashyirahamwe y’urubyiruko yatanze urubyiruko 700 bakazamurika ibyo bakora, harimo kandi abagore, urubyiruko n’abandi bafite ibishya bamurika.

MINAGRI ivuga ko kugeza ubu mu Rwanda hakiri imbogamizi ku bushakashatsi mu rwego rw’ubuhinzi, buhenda aho usanga hari n’abashakashati bafite ubumenyi ku buhinzi bakiri batoya.

Imbuto z’indobanure zikiri nkeya kuko ubu hari intego yo kubona amoko y’imbuto (intete) 200 ariko ubu hakaba hamaze kuboneka 50 gusa zikaba zikiri nkeya ari na yo mpamvu abari mu rwego rw’ubuhinzi bazakomeza kungurana ibitekerezo n’abazitabira iyo inama mu kumenya uko izo mbogamizi bahangana na zo.

Ku bashaka kwitabira iyo nama, kwiyandikisha ni amadolari y’Amerika ari hagati ya 200 na 300, icyakora umuhinzi ugaragaza ko akorera mu Rwanda, amafaranga ashobora kubanyuka akaba amadolari 120.

Abiyandikisha babikora banyuze kuri rubuga rwa murandasi, www.agrf.org ku bindi bisobanuro bagahamagara ku murongo wa MINAGRI, 4127.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.