Mu Rwanda hatangijwe ikigo kigurisha moto zikoreshwa n’amashanyarazi

Mu Rwanda hatangijwe ikindi kigo kigurisha moto zikoresha amashanyarazi cyitwa safi. Izo moto zikoresha amashanyarazi zizasimbura izari zisanzwe zikoresha lisansi. Ni moto zizajya zuzurira igihe kingana n’iminota 45 kugira ngo moto ibe yuzuye umuriro ugakoreshwa ku ntera y’ibirometero 90.


Ubu bwoko bwa moto bufite uburyo bwo kureba umuriro usigaye muri batiri ukamenya n’ibirometero uri bukore. Ibi ngo bizafasha umumotari kumenya uko akora ingendo ze mu muhanda.

Ubu buryo kandi bwo gusharija moto buzajya buri hantu hose mu gihugu haba ahasanzwe kuri sitasiyo ndetse no ku maduka, n’ahandi hose ha bugufi ku buryo umumotari ubukeneye azajya abubona bitamugoye.
.

Umuyobozi wa Safi, Tony Adesina yagize ati “Twe icya mbere twifuza ni ugutanga serivisi yo gutwara abantu hatangijwe ibidukijije. Moto yacu ikozwe ku buryo igenda ibirometero 60km/1hr bivuze ko nta muvuduko. Icya mbere ni uko abantu bagerayo amahoro. Ibiciro ntibirashyirwa ahagaragara gusa ni nk’ibyari bisanzwe kuri moto zisanzwe mu Rwanda.”

Tony B. Adesina, umuyobozi wa Safi

Tony B. Adesina, umuyobozi wa Safi

Mutabazi Emmanuel usanzwe ukora umwuga w’ubumotari yagize ati “Ko ubusanzwe moto zacu zajyaga ahantu kure igihe cyo gucomeka murumva atari imbogamizi kuri twe ndetse n’umugenzi? Ese ubundi ko hari aho umuntu agera agasabwa gutwara ku muvuduko runaka nk’ubu ibirometero 60 ku isaha bashyizeho na byo ntibizateza ikibazo wenda nk’umukuru w’igihugu agiye gutambuka ugasabwa kwihuta ngo uve mu nzira.”

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cyita ku bidukikije Eng. Coletha Ruhamya yavuze ko izi moto zaje zinakenewe mu rwego rwo gukomeza kwita ku bidukikije.


Yagize. ati “Mu gice kinini cy’umujyi wacu, ikinyabiziga gikora cyane ndetse n’amasaha mensha ni moto, twumva rero dushoboye guhera kuri moto byagira urahare runini mu gukumirwa ibyuka byangiza ikirere bishobotse zakwira mu gihugu hose.”

Ubu bwoko bwa moto buzagezwa mu gihugu hose ariko hazabanza mu mujyi wa Kigali n’ahandi hagende hakurikira, abazazitwara bazabanza babihugurirwe bigishwe n’uburyo bakwikemurira akabazo bahura na ko bazitwaye. Buri muntu ufite amafaranga ye yemerewe kuzigura ndetse n’ufite moto ikoresha amashanyarazi atari iturutse muri safi n’ubundi nawe azahabwa iyo serivisi izaboneka mu gihugu hose.






Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.