Kimwe mu bibazo abagabo bakunze kwibaza ni ibijyanye n’igihe gikwiye umugabo aba akwiye kumara akora imibonano mpuzabitsina mbere y’uko arangiza, abenshi baterwa impungenge n’iminota bamara muri iki gikorwa bitewe no gukeka ko bashobora kugawa n’abagore nko mu gihe baba bamaze iminota mike cyane.
Igitangaje muri byose ni uko kunyurwa k’umugore bidaterwa n’umwanya umugabo amara mu gikorwa nyirizina. Nubwo abantu benshi bizera ko hari igihe cyagenwe umugabo agomba kumara, abahanga mu by’ubuzima bo bemeza ko ibyo atari ukuri.
Bemeza ko hari impamvu nyinshi zishobora gutuma igihe umuntu amara atera akabariro kiba kirekire cyangwa kigufi. Zimwe muri izo mpamvu harimo imyaka y’ubukuru (Abantu bakuze cyane ngo nibo badatinda), imiterere y’umubiri ndetse n’ubuzima bufite umuze.
Gusa muri rusange ibizwi ni uko abagabo benshi badafite ikibazo icyo ari cyo cyose ndetse batanakoresheje imiti bamara hagati y’iminota itanu n’icumi mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina. Ibyo ariko ntibikuraho ko hari n’abashobora kutageza kuri iyi minota mu gihe abandi bo bashobora no kuyirenza ukurikije uko urubuga Healthline rubivuga.
Aba bahanga bemeza ko kugeza umugore ku byishimo bye bya nyuma (Kugira ngo abe arangije) bidaterwa n’umwanya umugabo amumaraho, bavuga ko kunyuza umugore bituruka ku kuba wowe mugabo we uba waramaze kumusobanukirwa neza ukamenya icyo ubimukorera cyane ko bose (abagore) batanyuzwa mu buryo bumwe.
Ikindi kintu cy’ingenzi wowe mugabo uba ugomba kumenya ni ugutegura umugore, abagore bose bakenera gutegurwa kandi neza kuko mu kumutegura ari ho ukangurira imisemburo ye bityo mwese mukajya mu gikorwa mubishaka.
Ni ngombwa kwibuka ko buri couple (umugore n’umugabo) baba bafite uburyo bwabo bwihariye bwo guteramo akabariro kandi bakishima, si ngombwa kwihatira kubikora nk’uko abandi babikora ngo ni uko wababonye muri filime cyangwa wabibwiwe na bagenzi bawe.
Icyakora niba umukunzi wawe yarakubwiye ko igihe umara kitamunyura, hari ibintu bitandukanye ushobora gukora kugira ngo wongere iminota urangirizaho.
Kimwe mu by’ingenzi ni ukwibanda k’ubuzima bwawe muri rusange, ukarya indyo yuzuye, gukora siporo isanzwe, no kugabanya imihangayiko. Ibyo ni bimwe mu byo wakora ukabasha kongera imbaraga n’igihe umara utera akabariro.
Imiti yo mu nganda yo si myiza kuri iyi ngingo, ishobora kugutera uburwayi cyangwa ikaba yakuzanira imisemburo ishobora guhindura imikorere y’umubiri wawe mu bundi buryo utateganyaga.