Umukinnyi wo mu kibuga hagati Mugiraneza Jean Baptiste yatangaje ko nta mukino azongera gukinira ikipe y’igihugu Amavubi nyuma y’imyaka ayikinira
Mugiraneza Jean Baptiste nyuma y’imyaka isaga icumi akinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi”, yamaze gutangaza ko yamaze gufata umwanzuro wo gusezera mu ikipe y’igihugu Amavubi, akaba avuga ko nta mukino n’umwe azongera gukinira ikipe y’igihugu.
Mu kiganiro yagiranye na Radio Flash kuri uyu wa Kane, yatangaje ko nyuma yo gufata umwanya uhagije akabitekerezaho, atazongera gukinira AMavubi ahubwo azakomeza gukinira amakpe asanzwe.
“Bitarenze mu kwezi kwa cumi uyu mwaka ndasezera, nta yindi match nteganya gukinira Amavubi, ku bwanjye umwanzuro namaze kuwufata, ibyo nari mfite narabitanze, aho kugira ngo uzavemo nabi izina ryawe uryishe wasezera bagikugunze, hari ibintubitari byiza mba mbonamo, si ikintu nahubukiye”
Mugiraneza Jean Baptiste ubu ukina mu ikipe ya KMC muri Tanzania, yatangiye gukinira ikipe y’igihugu mu mwaka wa 2006, akaba yarakiniye ibyiciro bitandukanye birimo ikipe y’abatarengeje imyaka 20, 23 ndetse n’Amavubi makuru.