Umunyarwanda Mugiraneza Jean Baptiste umaze umwaka akinira ikipe ya KMC, yamaze kongera amasezerano y’umwaka umwe akinira iyi kipe.
Mugiraneza Jean Baptiste wari umaze umwaka umwe akinira ikipe ya KMC yo muri Tanzania, aho yayigiyemo mu ntangiriro z’Umwaka wa 2019/2020 ariko Kubera ikibazo cy’ibyangombwa ntiyahita atangira gukina, aza gutangira mu mikino yo kwishyura.
Ku Cyumweru tariki 23/08 ni bwo yasubiye muri Tanzania nyuma y’ikiruhuko yari amazemo iminsi mu Rwanda, akaba yamaze gusinya amasezerano mashya y’umwaka umwe muri KMC aho azayikinira muri uyu mwaka w’imikino wa 2020/2021.
Mugiraneza Jean Baptiste mu Rwanda yakiniye amakipe arimo La Jeunesse, Kiyovu Sports na APR Fc, anakinira Gor Mahia yo muri Kenya ndetse na Azam Fc yo muri Tanzania.