Abanyarwanda babiri Mugiraneza Jean Baptiste Migi na Meddie Kagere, bamenyeshejwe ko batazemererwa kongera kwinjira muri Tanzania kubera icyorezo cya Coronavirus
Ku wa Gatanu tariki 20/03/2020 ni bwo abakinnyi babiri b’Amavubi Mugiraneza Jean Baptiste, ndetse na Meddie Kagere bose bakina muri shampiyona ya Tanzania bageze mu Rwanda nyuma y’uko shampiyona yabo yari yahagaritswe kimwe n’ahandi henshi kubera Coronavirus.
Amakur dukesha ikinyamakuru Mwanaspoti cyo muri Tanzania, aravuga ko Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Tanzania (TFF) Wallace Karia yamaze gutangaza ko aba bakinnyi batozoroherwa no gusubira muri iki gihugu, kuko batari bemerewe gusohoka ngo bajye mu bihugu byagezemo Coronavirus.
Yagize ati “Twibukije abayobozi b’amakipe ko nta kiruhuko twatanze, kuko hari amakuru numvise ko bamwe baba hari abakinnyi bagiye guha uruhushya ngo babe bisubiriye mu bihugu bakomokamo ikintu gitandukanye na gahunda za Leta.
“Nibabareka bakagenda turahita tubwira ubuyobozi ntibuzabemerere kugaruka mu gihugu no mu gihe iminsi 30 twihaye izaba ishize kuko ntawamenya uko bazaba bahagaze”.
“Ntabwo ukwezi kumwe konyine ariko tugomba kumara twirinze cyane, ahubwo ni uko kugira ngo iyo Virus idakomeza gukwirakwira bityo tukaba twakongera tukikorera ibikorwa byacu nk’uko bisanzwe, bityo kurekura abantu bakajya mu bihugu byabo hanyuma bakazagaruka tutazi ingamba ibyo bihugu byafashe bishobora kurangira batwanduje, bityo ntabwo byashoboka kuko byaba bisa nk’aho turi kwikinisha”. Wallace Karia, Perezida wa TFF
Aba bakinnyi bombi baje ubwo yasubikwaga igeze ku munsi wa 29, aho Simba SC ya Meddie Kagere iri ku mwanya wa mbere n’amanota 71, naho KMC ya Mugiraneza Jean Baptiste ikaba ku mwanya wa 15 mu makipe 20, ikaba ifite amanota 33