Mugisha Samuel ari kwitoreza mu rugo mbere yo kwerekeza mu Bufaransa (AMAFOTO)

Umukinnyi w’umukino w’amagare mu Rwanda Mugisha Samuel, ari gukorera imyitozo mu rugo mbere yo kwerekeza mu ikipe ye nshya yo mu Bufaransa

Mu kwezi kwa 11/2019 ni bwo abakinnyi babiri Mugisha Samuel na Mugisha Moise basinye amasezerano y’umwaka umwe mu ikipe yo mu Bufaransa yitwa Team LMP – la Roche sur Yon, aho bagombaga kuyerekezamo muri uyu mwaka wa 2020.

Mugisha Samuel mu myitozo y

Mugisha Samuel mu myitozo y’igare mu rugo


Umunsi ku wundi aba akora imyitozo

Umunsi ku wundi aba akora imyitozo

Mu kiganiro twagiranye na Mugisha Samuel, yatubwiye ko kugeza ubu akomeje gukora imyitozo ku giti cye ariko akurikiza amabwiriza y’abatoza, ubundi nyuma ingendo zafungurwa akazaba ari bwo yerekeza mu Bufaransa.

“Muri iyi minsi ni ugufatanya twese hamwe twirinda COVID-19, dukurikiza amabwiriza duhabwa na Minisiteri y’ubuzima, nk’uko bisanzwe tuguma mu rugo, naho ibyerekeranye n’imyitozo ntabwo nahagaze nditoza murugo, kandi n’umutoza turakorana cyane akampa gahunda y’imyitozo”

Tariki 13/11/2019 ubwo yasinyaga amasezerano y

Tariki 13/11/2019 ubwo yasinyaga amasezerano y’umwaka umwe muri Team LMP – la Roche sur Yon

Mugisha Samuel wegukanye Tour du Rwanda 2018, yakinnye mu makipe nka Benediction y’I Rubavu, aza kuyivamo yerekeza mu ikipe ya Dimension Data for Qhubeka yo muri Afurika y’Epfo ariko yitoreza mu Butaliyani, ubu akaba agomba kwerekeza muri Team LMP – la Roche sur Yon hatagize igihinduka.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.