Umukinnyi Hakizimana Muhadjiri wari umaze iminsi bivugwa ko ari uwa Rayon Sports yerekeje mu ikipe ya AS Kigali.
Mu kwezi gushize kwa karindwi nibwo byavuzwe ko uyu rutahizamu uheruka gutandukana n’ikipe ya Emirates FC yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yemeye gusinyira Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe.
Nyamara amakuru n’amafoto yagiye ahagaragara ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 06 Kanama 2020 aragaragaza ko Muhadjili yasinyiye AS Kigali amasezerano yo kuyikinira mu gihe cy’umwaka umwe.
Amakuru aravuga ko yaba yahisemo kwerekeza muri AS Kigali kubera ko izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup, mu gihe Rayon Sports yo itabashije kubona iyo tike.
Welcome #MuhadjiliHakizimana
Citizens, 💚💛⚽️🇷🇼@FabriceShema @FrancisGasana @PudenceR @CityofKigali pic.twitter.com/ovAdDCgR7h
— AS KIGALI (@AS_KigaliFC) August 6, 2020
Munyakazi Sadate yari yaremeje ko Muhadjili azakinira Rayon Sports
Tariki 23-07-2020 ubwo yari kuri Radio Rwanda, Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yari yatangaje ko Hakizimana Muhadjili agomba kuzakinira Rayon Sports, ndetse ko amafaranga bazakuramo bamwerekana azahita agaruza Miliyoni 13 Frws bavugaga ko yaguzwe.
Yari yagize ati “Rayon isigaye ifite uko itangaza abakinnyi bayo, Muhadjili agomba kuzaba mu ikipe nziza nabihamya, igihe tuzabitangariza kirahari, icyo navuga ni dukangurira abafana ko bagira uruhare rufatika kugira ngo azaze mu mu mwambaro w’ubururu bwacu”
“Ibyacu twarabirangije, buri wese ashyiremo uruhare kuko ibishoboka byose twamaze kubyuzuza. Nizera ko izaba ari recrutement nziza haba mu kibuga, ku bunararibonye ndetse no mu bafana kuko bagomba nabo kubona ko dufite ikipe nziza ifite ubushobozi bwo guhangana”
“Si igihombo kuko umunsi tuzamwerekana dushobora kuzatanga cyangwa se tukanagurisha imyambaro kandi bizahita bizahita biyagaruza”