Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline aratangaza ko ababyeyi barerera mu kigo cy’ishuri ‘Ahazaza Center’ badakwiye guhangayikira uburezi bw’abana babo kuko ikibazo bafitanye n’ubuyobozi bw’iryo ishuri cyatangiye kugikurikirana.
Umuyobozi w’Akarere atangaje ibi nyuma y’uko ubuyobozi bw’ishuri ‘Ahazaza’ butangarije ko ababyeyi bafite abana biga kuri icyo kigo bagomba kwishyura amafaranga ibihumbi 55frw yo gufasha ikigo gukomeza guhemba abarimu kugeza mu kwezi kwa Nzeri 2020.
Ikibazo cy’ababyeyi barerera ku kigo cy’amashuri abanza kigenga (Ahazaza Independent School) cyafashe indi ntera nyuma y’ibaruwa ubuyobozi bw’ikigo bwandikiye ababyeyi ku itariki ya 17 Gicurasi 2020, basabwa kwishyura amafaranga ibihumbi 55frw yo gufasha ikigo guhemba abarimu kubera imirimo yo kwigisha bazakomeza gukora mu kwezi kwa Nyakanga, na Kanama 2020.
Ababyeyi bavuga ko ayo mafaranga adakwiye kwishyurwa igihe cyose amashuri yahagaze kugeza muri Nzeri 2020 ubwo amashuri azaba yongeye gutangira, cyangwa igihe bakwishyura ayo mafaranga akazakurwa ku mafaranga y’ishuri bazishyura icyo gihe.
Ababyeyi kandi bavuga ko ubushobozi bwabo butangana ku buryo buri wese atabona ayo mafaranga kuko ingaruka abarimu bagizweho na Coronavirus zageze no ku babyeyi kuko hari bamwe muri bo badafite akazi, ahubwo bakifuza ko buri wese yakwitanga uko yifite abarimu bakitabwaho hakurikijwe ubushobozi bwa buri mubyeyi.
Umwe mu babyeyi urerera kuri Ahazaza, avuga ko nk’uko Minisiteri y’Uburezi yari yagaragaje ko abarimu bafashirizwa mu bigo byabashyiriweho, ikigo cyakorera ubuvugizi abarimu bagafashwa hanyuma n’ababyeyi bagashyiraho akabo.
Agira ati “Ibyakorwa byose bikwiye kuba bikorwa ku bwumvikane bitabaye itegeko kuko ntabwo ababyeyi bose bafite ubushobozi bungana. Twemera gushyiraho akacu uko turushanya ubushobozi, n’ikigo kigakurikiza amabwiriza ya MiINEDUC”.
Undi mubyeyi na we avuga ko igihe ubuyobozi bw’ishuri bwaba bugiye gufata umwanzuro bwajya bubanza kwegera ababyeyi kugira ngo babashe kumvikana ku kigamijwe, akavuga ko ubuyobozi bw’akarere na Minisiteri y’Uburezi bikwiye gukurikirana ibikorerwa Ahazaza.
Agira ati “Turifuza ko akarere kagira icyo gakora hakamenyekana ibikorerwa Ahazaza kuko ababyeyi bahora ku gitutu cy’uko ikigo kizafungwa, kandi ikigo cyacu cyari kiza kuko cyazaga mu bya mbere byigisha neza mu Rwanda”.
Umuyobozi w’ishuri ntiyumvikanye n’ababyeyi uko ayo mafaranga yishyurwa
Perezida w’inama y’ababyeyi barerera ku ishuri Ahazaza, Ndicunguye Janvier, avuga ko hakozwe inama n’ubuyobozi bw’ishuri kugira ngo haganirwe uko ayo mafaranga yakongerwa, maze umuyobozi w’ishuri, Raina Luth, akanzura ko amafaranga ibihumbi 55frw agomba kwishyurwa kugira ngo abanyeshuri babone uko bakomeza guhabwa amasomo abafasha igihe bataratangira.
Ayo mafaranga akazafasha kandi abarimu gukomeza gahunda zabo mu gihe ikigo kizaba kitagifite ubushobozi bwo guhemba abarimu, kuko gifite gusa ubushobozi bwo guhemba ukwezi kwa Mata, Gicurasi na Kamena 2020 gusa.
Avuga ko nyuma y’inama yabahuje n’ubuyobozi bw’ikigo, umuyobozi yanzuye ko hagomba kwishyurwa amafaranga ibihumbi 55frw yo gufasha abarimu ariko abari bahagarariye ababyeyi bakabyanga.
Agira ati “Komite y’ababyeyi twanze ko ayo mafaranga twayishyura nk’umushahara wa mwarimu kuko nta kintu agaragaza yaba yishyuriwe.
Twasabye ko abo babyeyi bishyira hamwe bakagenera umwarimu inkunga bitewe n’ibyo yigisha, ubwo dutegereje ko azongeza amafaranga y’ishuri nk’uko yabivuze cyangwa agafunga ishuri natwe tukitabaza izindi nzego”.
Ubuyobozi burizeza ko ibibazo bizasuzumwa kandi bigakemuka
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga avuga ko ikibazo cya ‘Ahazaza Independent School’ kigiye gukurikiranwa mu buryo bukurikije amategeko agenga imiryango itari iya Leta, kuko ikigo cy’ishuri ari icya Ahazaza Center nk’urwego rwigenga.
Uwo muyobozi avuga ko ababyeyi bakwiye gusinya ku myanzuro yavuye mu nama baherutse kugirana n’ikigo cy’ishuri, hakomekwaho ibaruwa isaba ayo mafaranga kugira ngo ibintu bige mu rwego rw’amategeko.
Agira ati “Uburyo bwiza twabonye ni ukubikurikinana hakurikijwe amategeko agenga imiryango itari iya Leta. Ubu twasabye RGB na Minisitreri y’Uburezi kugira ngo buri rwego rubashe gukemura ibirureba, natwe nk’akarere tukareba ibyo ababyeyi bavuga n’ibyo Raina avuga aho bihuriye, hanyuma tubagire inama yafasha kuri buri rwego”.
Umuyobozi w’akarere asezeranya ababyeyi ko badakwiye guhangayika ku byiswe nk’igitutu cyo kwishyura amafaranga ku buryo butumvikanyweho, n’ingaruka byagira ku bana igihe ayo mafaranga atishyuwe.
Agira ati “Iki ni ikibazo kidakomeye kuko tugiye kugikurikirana ku buryo bunyuze mu mategeko agenga imiryango itari iya Leta n’amashuri, ndetse tunasuzume ibyo amabwiriza ya MINEDUC avuga ku burezi mu gihe cya Coronavirus. Turizeza ababyeyi ko nta kibazo kizahungabanya uburezi bw’abana babo”.
Ikigo Ahazaza kigisha abana kuva mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza kugeza mu wa gatandatu, kikagira na porogaramu y’abana b’inshuke. Ubusanzwe ababyeyi bishyuraga amafaranga ibihumbi 150frw ku gihembwe.