Abacururiza mu isoko rya Muhanga baravuga ko babangamiwe no gucururiza ahantu hatabona kuko ubuyobozi bw’isoko butakigura umuriro wo gucana.
Abakorera mu isoko rya Muhanga bavuga ko mu bice bitabamo urumuri rwinshi n’ubundi bacuruzaga bacanye amatara kugira ngo ibicuruzwa byabo bigaragare kandi abakiriya bakirwe neza.
Muri iyi minsi isoko rikora kuri 50 by’abacuruzi kandi rigafunga kare, ntabwo rigicanirwa kandi abacuruzi bavuga ko bishyura amafaranga yose basabwa bavuga ko agenewe gukemura ibibazo by’isoko, birimo amazi, umuriro n’umutekano.
Umwe mu bacuruza ibikoresho bikenera amashanyarazi avuga ko kuba isoko ridacaniye akazi ke atagakora neza, kuko umuriro w’amashanyarazi ari ikibazo agasaba ko umuriro washyirwa mu isoko vuba.
Agira ati “Kuba nta muriro mu isoko ni ikibazo gikomeye cyane kandi twishyura ibisabwa. Turifuza ko baducanira tukabasha gucuruza neza kuko n’ubundi ni ukugerageza hakubitiraho kutabona umuriro bikaba ibibazo”.
Avuga ko gucuruza hatabona bifashisha telefone ngo bamurikire abakiriya cyangwa babashe kwanura ibicuruzwa byabo, bigaragara ko biba bitoroshye haba ku bacuruza ku mugoroba cyangwa abacururiza mu bice bitabamo urumuri rwinshi.
Umwe mu bacuruzi b’inkweto avuga ko ari ikibazo kibakomereye asanga gikwiriye gukemuka, bikanashimangirwa na mugenzi we ucuruza imyenda akaba yifashisha telefone ngo habone.
Agira ati “Nk’ubu urabona ko bataducanira kandi nyamara biratubangamiye cyane kuko ntitubasha gukora, hano dusanzwe dukoresha umuriro umunsi wose kugira ngo habone ubwo twifashisha amaterefone ngo tubonesha dukeneye umuriro”.
Umuyobozi w’isoko rya Muhanga Rukazabyuma Emile, avuga ko impamvu batakigura umuriro byatewe no kugura amazi menshi asigaye akoreshwa mu gukaraba intoki mu isoko ndetse n’ibijyanye na yo.
Avuga ko kubera ko abacuruzi batagikora neza byabaye ngombwa ko bahagarika kugura umuriro wo gucanira isoko kuko isoko rifunga saa kumi n’ebyiri za nimugoroba, bityo ko nta mpamvu yo gucana kuko nta mucuruzi uba agikora.
Agira ati “Ubushobozi twabuhariye cyane gukarabya abantu no gukaza isuku mu isoko kubera Coronavirus, ni yo mpamvu amafaranga twakoreshaga ku muriro twayashyize ku mazi n’amasabune”.
Naho ku kuba isoko rigomba kugira umuriro wo kuricanira mu rwego rw’umutekano, Rukazabyuma avuga ko n’ubundi isoko ryigeze kubaho nta muriro rigira kandi abaririnda bagakoresha amatoroshi ari na yo ari kwifashishwa muri iki gihe.
Icyakora ibyo bisobanuro si ko ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bubyumva, kuko isoko rigomba kubamo umuriro kugira ngo abawukenera haba mu bucuruzi no mu rwego rw’umutekano babashe koroherwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Kayiranga Innocent, avuga ko bagiye kwicarana n’abacuruzi ku buryo bashaka ubushobozi bukeya bwo gushyira umuriro mu isoko.
Agira ati “Abantu bakwiye kugira ibyo bigomwa ariko umuriro ukaboneka. Umuriro ni ngombwa ku bakoresha amashanyarazi mu isoko, umuriro byanze bikunze ugomba kuboneka nubwo hari igihe bamaze badakora bakwiye gushakisha uburyo ubuzima bukomeza kuko umuriro ni ngombwa haba ku rwego rw’umutekano no kuri serivisi”.
Amafaranga asaga ibihumbi 700frw ngo ni yo akoreshwa mu guhemba abarinda isoko, kwishyura umuriro no gukemura ibindi bibazo by’isoko birimo n’isuku n’isukura buri kwezi. Ayo yose akaba atangwa n’abakorera mu isoko.