Urwego rw’Ubushinjacyaha rurasaba abarekuwe by’agateganyo muri kasho za RIB ko bagomba kwitwararika kuko gusubira icyaha byatuma bongera gufatwa bagafungwa.
Abafunguwe by’agateganyo kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye ni 36 mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cy’Umushinjacyaha mukuru cyo kugabanya ubucucike muri kasho za RIB hirya no hino mu Gihugu hagamijwe kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus.
Ubushinjacyaha bwibukije abafunguwe by’agateganyo ko birinda ibyaha birimo ibyo bari bafungiwe by’umwihariko ibirebana n’amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe ajyanye no kwirinda Coronavirus.
Bimwe mu byaha benshi bari guhanirwa muri iyi minsi ni ugucuruza utubari, gukora ingendo zitari ngombwa no kuva mu ngo nta mpamvu ifatika.
Uhagarariye ubushinjacyaha nyuma yo gutanga inyandiko zifungura by’agateganyo abari kuri Sitasiyo ya Nyamabuye yavuze ko abafunguwe atari abere bityo ko gusubira ku byaha byabaviramo kugarurwa gufungwa.
Agira ati, “Ntabwo mukwiye gutaha ngo mwirare, mumenye ko mugikurikiranweho ibyaha, murasabwa kwitwararika, turabarekuye ariko musubiye mu byaha twabagarura, mwitware neza mu miryango”.
“Abagore cyangwa abagabo mwahozaga abo mwashakanye ku nkeke murasabwa kugenda mukumvikana na bo mugakundana mukubaka neza ingo zanyu kuko nimwongera n’ubundi muzabihanirwa”.
Ubushinjacyaha bwavuze ko abarekuwe bagomba kandi kwibuka gusubiza ibyo bangije ariko bikazakorwa icyorezo cya Coronavirus kirangiye, ari nabwo bazatangira kujya bubahiriza amabwiriza yo kwitaba ubushinjacyaha nk’uko biri mu nyandiko bahawe.
Bamwe mu bafunguwe by’agateganyo bavuga ko bagiye kwisubiraho kuko amahirwe babonye batayatekerezaga, kandi ko igihe bari bamaze bafunze bari bamaze kwisubiraho.
Umugore wari ukurikiranyweho icyaha cy’ubusambanyi avuga ko yari yasize umwana w’umwaka umwe kuko umugabo we utarakundaga kuba iwe yamufashe asambana akavuga ko agiye kwisubiraho kandi akamusaba imbabazi kandi ntiyongere kubangamira umugabo we.
Agira ati, “Ndatashye ngiye kubasha kurera umwana wanjye, ndasaba imbabazi umuryango wanjye n’umugabo wanjye ko ngiye kumworohera ntazongera kumubangamira, yangushije mu mutego kugira ngo abone ubutane mu mategeko kuko na we afite umugore mu Mujyi wa Kigali”
Karambizi Evariste wari ufungiye gukubita umukobwa we inshyi eshatu avuga ko agiye kwitwararika ntiyongere guhohotera umwana we.
Agira ati, “Maze gushyingira inshuro umunani sinzi uko nanamukubise, ntabwo nari nasinze, singira amahane, umukobwa wanjye asigaranye na musaza we ni bo ndera gusa, ariko yantutse kuri mama mukubita inshyi eshatu aza kundega, ngiye kubana na we neza nk’umubyeyi ndusheho kumuha uburere bwiza”.
Avuga ko agiye kuguma mu rugo rwe akahirira inka ze kandi agakurikiza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.
Igikorwa cyo gufungura abakekwaho ibyaha byoroheje mu Ntara y’Amajyepfo kiri no kubera mu turere twa Ruhango, Nyanza na Kamonyi.