Abamotari bo mu Karere ka Muhanga baravuga ko bishimira gusubukura akazi ariko ko abagabo bari kubagora kuko bibagirwa kuza bitwaje udutambaro two kwambara imbere y’ingofero y’ubwirinzi (casque).
Abamotari bavuga ko abagore bo nta kibazo kuko ahanini bitwaza ibitenge, akaba ari byo bari kwifashisha, ariko ngo abagabo bari kuza gutega babereye aho bigasaba ko babihorera kuko uwafatwa yabihanirwa.
Mu Mujyi wa Muhanga mu masaha ya saa yine za mu gitondo kuwa gatatu tariki 03 Kamena 2020 abamotari bari basubukuye akazi kabo ko gutwara abagenzi kuri moto, ari na ko abadafite ibyangombwa birimo ubwishingizi bajya kubwaka.
Abamotari bari bitwaje uducupa dutandukanye turimo imiti isukura intoki, gusa abagenzi bataraba benshi ariko bategereje.
Bavakure Sylvain ukorera ku iseta ya Bureau Social, avuga ko baje biteguye gukora akazi kabo ariko banirinda icyorezo cya Coronavirus bubahiriza amabwiriza yo kwirinda, icyakora ngo bagorwa n’abagabo baza badafite udutambaro bambara mu mutwe imbere y’ingofero y’abagenda kuri moto.
Agira ati “Ikibazo dufite ni abagabo bari kuza badafite udutambaro two kwitega mu mutwe naho abagore bo birasanzwe n’ibitenge bari kubikoresha. Hakwiye gukomeza ubukungurambaga kuko bene nk’uwo ntiwamutwara kuko usibye n’uko waba wishe amabwiriza n’inzego zacu ziri kutugenzura zirahita zidufata”.
Abamotari bamwe kandi wasangaga baje badafite imiti isukura intoki mu masaha yabanje, ariko wababaza bagasubiza ko bagiye kuyigura bagahita bagenda, mu gihe abandi bo baganaga ahagurirwa ubwishingizi ngo babashe kongera gusubukura imirimo yabo.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe ubukungu Kayiranga Innocent, avuga ko bari kugenzura uko amabwiriza yo gusubukura imirimo yubahirizwa by’umwihariko ku bamotari, bikaba byagaragaye ko mu masaha ya mu gitondo hari abatari bujuje ibisabwa ariko ngo uko amasaha agenda ashira bakarushaho kubahiriza ibisabwa.
Kayiranga asaba abajya gutega za moto kwibuka ko kurinda ubuzima bwabo ari byo by’ingenzi kurusha ingendo bagiye gukora, bityo ko bagomba kwitwararika bambara udutambaro ngo birinde kuba bakwanduzwa n’ingofero z’abagenda kuri moto.
Kayiranga akandi asaba abamotari kudatinyuka batwara abantu batubahirije amabwiriza kuko na bo bateganyirijwe ibihano nihagira uwo bigaragara ko yanyuranyije n’amabwiriza.
Agira ati “Twabyukiye mu muhanda tureba uko byifashe wasangaga benshi babyubahirije nka 90% ariko hari n’abandi batabyubahirije abo twagiye tubasubizayo bagashaka ibikenewe bagenda babwirana kandi bashaka uko buzuza ibisabwa”.
Ati “Turasaba n’abagenzi kumenya ko bagomba kurinda ubuzima bwabo bakubahiriza ibisabwa bambara udutambaro imbere y’ingofero, ndetse bakanitwaza imiti isukura intoki cyangwa bakibuka kuyaka abamotari ngo bisukure mbere yo gutangira urugendo”.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwasabye abatwara abagenzi n’ibintu ku magare ko bo batari mu bemerewe gusubukura imirimo ariko bakomeza gutwara imizigo nk’uko bisanzwe.