Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yemereye abahinzi b’ibirayi bibumbiye muri Koperative IABNDI ubufasha bwo guhunika imbuto kugira ngo igabanuke guhenda.
Guverineri Kayitesi avuga ko iyo koperative isanzwe itubura imbuto y’ibirayi ariko ikaba ikorera ku buso buto, agasaba abahinzi ko igihe bazaba babonye ubuhunikiro bugari bw’imbuto, banongera ubuso buhingwaho kugira ngo babashe kongera umusaruro w’ibirayi muri Ndiza.
Abahinzi b’ibirayi bibumbiye muri koperative IABNDI bavuga ko ubu imbuto iri kugurishwa 800frw ku kilo, ikaba ihenze kuko hirya no hino ikenewe na benshi kandi umusaruro ukaba waragabanutse kubera ibiza biherutse kwibasira ibice bya Ndiza.
Umujyanama w’ubuhinzi mu Mudugudu wa Gitwa Innocent Karemera, avuga ko imbuto batubura ibageraho ihenze na bo bajya kuyigurisha bagahenda kuko ubusanzwe imbuto iva muri RAB igura 450frw ku kilo, ikaba ngo ubundi yari ikwiye kugurishwa 600frw ku kilo kimwe kuko imbuto itagura nk’ibirayi biribwa.
Agira ati “Niba imbuto tuyiguze 450frw amafaranga yo kuyikura muri za Kinigi kuyizana hano bituma nibura igera muri 750frw, ariko iyaba twari tuyegerejwe byarushaho kutworohera ntikomeze kuduhenda”.
Nyandwi Martin avuga ko ubuhunikiro bwabo bwabaye buto ku buryo hari abahinzi bakibika imbuto iwabo mu ngo, bikaba byagira ingaruka ku kongera umusaruro.
Agira ati “Ubuhunikiro bwacu bwadufashije kugera ku mbuto nziza ariko ni butoya ku buryo hari bamwe bakibika imbuto mu rugo”.
Koperative IABNDI ihinga ibirayi ikanabituburira mu Murenge wa Rongi ku buso bwa hegitari 30 batijwe n’akarere. Iyi koperative igaragaza ko ubuhunikiro bwabo ari buto, bakifuza ko bafashwa bukaguka.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice avuga ko ku bufatanye na RAB hafashwe umwanzuro wo gufasha abahinzi kwagura ubuhunikiro ariko bakanarushaho kwagura ubuso buhingwaho.
Agira ati “Twaganiriye tubemerera ko tuzabafasha kwagura ibigega bahunikamo imbuto, ariko tunabasaba ko bagura ubuso maze ino misozi ya Ndiza ikabonekamo ibirayi byinshi, n’abaturage ba hano bakomeze kwiteza imbere”.
Umuyobozi Mukuru wungirije muri RAB Dr. Bucagu Charles, avuga ko igihe abahinzi bazaba bafashwijwe kubona ibigega byagutse byo gutuburiramo imbuto y’ibirayi, bakwiye no kureba uburyo ubwabo bituburira imbuto baheraho, kugira ngo bizagabanye ikiguzi ku mbuto bikigaragara ko ihenze.
Agira ati “Tugiye kubaha imbuto y’ibanze na bo bazabashe kujya bituburira izindi mbuto zihabwa abahinzi, ariko bibasaba kugira ubutaka bwagutse, nitumara kuyibaha bizagabanya igiciro cy’imbuto yahendaga”.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo asaba kandi abahinzi kwitabira neza ihinga ry’igihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2021, kuko ari ho haba hitezwe umusaruro uhagije ugereranyije n’ibindi bihembwe by’ihinga.