Muhanga: Abakozi batatu b’Akarere bagaragayeho COVID-19

Abakozi batatu b’Akarere ka Muhanga bagaragayeho icyorezo cya COVID-19, ubu serivisi zatangirwaga ku karere zikaba ziri gutangirwa mu rugo hifashishijwe ikoranabuhanga kuko kuza ku karere bitemewe.


Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, avuga ko abagaragaweho n’iyo ndwara bakoraga bataha mu Mujyi wa Kigali, ariko hakaba hari icyizere ko batanduje abaturage benshi b’Akarere ka Muhanga kuko ngo bakoraga muri serivisi zidahuriramo abantu benshi.

Umuyobozi w’Akarere avuga ko kugira ngo abo bakozi bamenyekane ko barwaye hafashwe ibipimo ku bakozi bose kuva ku wa Kane w’icyumweru gidhize, ndetse n’abafatanyabikorwa b’akarere bose hamwe 155, ari bo bavuyemo batatu barwaye.

Kayitare avuga ko nta bipimo bishya biteganyijwe gukorwa kuko hari uburyo ikibazo kiri gukurikiranwa, naho abahuye n’abanduye bo bakaba bakomeza gukurikiranwa n’inzego z’ubuzima.

Agira ati “Nta bipimo bishya usibye ya minsi irindwi abapimwe bazongera gupimwa, ntabwo turi mu kato, abakozi b’akarere bari mu ngo zabo bazongera bapimwe”.

Umuyobozi w’Akarere arongera kwibutsa abaturage ko bakwiye gukomeza kwirinda kuko indwara iri gukwirakwizwa n’abantu, kuko n’abo bagaragaye ko barwaye nta bimenyetso bagaragazaga.

Agira ati “Abakozi barwaye na bo byarabatunguye ntabwo tuzi aho banduriye turakeka i Kigali kuko ari ho batuye. Ndibutsa abaturage ko ingendo zijya Kigali zitemewe, abantu bakomeze birinde kugira ngo turebe uko icyorezo twagica integere”.

Kayitare avuga ko ubu nta mukozi wemerewe kuza gukorera ku karere kugira ngo habanze haterwe umuti, gusa ngo nta gikuba cyacitse serivisi zirakomeza gutangirwa ku ikoranabuhanga, abakozi bakorera mu ngo zabo.

Mu gihe hagitegerejwe niba nta bandi barwaye mu bapimwe, Minisiteri y’Ubuzima yagaragazaga ko Akarere ka Muhanga kari kamaze kugaragaramo umuntu umwe gusa wanduye COVID-19.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.