Abaturage bo mu Mujyi wa Muhanga baravuga ko amacumbi aciriritse yashyizwe ku isoko n’akarere afite ibiciro bihanitse ku buryo buri wese atapfa kuyigondera.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwo butangaza ko ayo mazu adahenze kandi azatangwa ku nguzanyo iri ku rwunguko ruto ugereranyije n’inguzanyo za banki.
Amacumbi aciriritse yubatswe mu Mujyi wa Muhanga mu Murenge wa Shyogwe, mu mudugudu ntangarugero w’Akarere ka Muhanga wa Munyinya.
Abaturage bavuga ko ayo mazu yubatse n’ibikoresho biramba birimo amatafari ya Ruriba n’amabati akomeye, ariko ahenze ugegeranyije n’ubushobozi bw’umuturage byitwa ko aciriritse ukeneye icumbi mu Mujyi wa Muhanga.
Ni amazu yubatse ageretse akaba afite ibyumba bibiri hasi na bibiri hejuru, akagira n’ubwiherero mu nzu, ndetse akagira igikoni, ubwogero n’ubwiherero hanze, hakiyongeraho amazi n’amashanyarazi n’ibigega bifata amazi yo ku nzu.
Ni inzu igaragara neza inyuma ugereranyije n’izindi zihubatse, ariko mu kwaguka zikaba nto ugereranyije n’ubundi n’izihubakwa, igiciciro cy’inzu imwe kikaba amafaranga y’u Rwanda miliyoni 19frw.
Gilbert Twahirwa uri kubaka ikibanza cye yaguze mu Mudugudu wa Munyinya mu mwaka wa 2003 ubwo hakatwaga ibibanza, avuga ko inzu ye izuzura itwaye asaga miliyoni 20frw, akavuga ko impamvu atiguriye iyo ya miliyoni 19frw ari uko ibiyubatse bikomeye kandi biberanye n’abifite cyane.
Agira ati “Ntabwo ari buri wese wabona ayo mafaranga icyarimwe, ariko nkanjye ngenda nshyiraho n’itafari rya make, Leta ikwiye kujya idutekerereza ijyanisha n’ubushobozi bw’abaturage”.
Ladislas Nsanzimfura utuye mu mudugudu wa Munyinya, we ni umufundi akaba yemeranya na Leta ko kubaka ku buso buto inzu zijya ejuru, ari byiza kuko bigira uruhare mu kubungabunga no gukoresha neza ubutaka.
Agira ati “Izi nzu ni nziza kuko iyo uhurije imiryango umunani mu nzu imwe bituma ahasigaye hanahingwa n’izo mboga abazituye bakabona n’ibibatunga, tuzi ko dufite ubutaka budahagije kubaka ujya ejuru rero bidufitiye akamaro igihe byaba bihendukiye buri wese”.
Naho ku bijyanye no kwihutira kugura ayo mazu, Nsanzimfura avuga ko biterwa n’imyumvire y’Abanyarwanda bataramenyera ubuzima bwo gutura hamwe, kuko bamenyereye kubaka ibipangu bakifungiranamo imbere ari na yo mpamvu batitabira kujya kuzigura.
Inzu zirahendutse kuruta uko abaturage babyumva
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kayiranga Innocent, avuga ko inzu zubatswe mu buryo bw’inzu umunani muri imwe za Munyinya, zubatswe ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire (RHA).
Aya macumbi aciriritse akaba ari mu buryo bwo gukemura ibibazo by’abaturage batagira amacumbi kandi bayifuza, bakaba bashobora kuyahabwa ku nguzanyo y’igihe kirekire izishyurwa kugeza ku myaka 20 ku rwunguko rwa 11%.
Ubuyobozi buvuga ko abifuza ayo mazu bagana akarere bakerekwa impapuro zabugenewe buzuza kugira ngo bahuzwe na banki zizabaha inguzanyo.
Kayiranga avuga ko abazahabwa ayo mazu ari abafite imishahara guhera ku bihumbi 200frw ku kwezi, kandi buri wese akaba ahawe ikaze ngo yigurire inzu.
Agira ati “Ariya mazu ntabwo ahenze nta n’ubwo dufite ikibazo cy’abakiriya, impamvu yatinze gushyirwa ku isoko ni uko hari ibyo twagendaga dukosora bituma dukererwa ariko ubu yaruzuye, abayashaka batugana tukayabaha, urumva inzu yubakishije ibikoresho bikomeye kuriya ntabwo ihenze ugereranyije n’izindi zubakwa muri uyu mujyi”.
Kayiranga avuga ko mu Mudugudu wa Munyinya hazongerwa ibikorwa remezo by’imihanda myiza, n’amatara ku mihanda kugira ngo abahatuye bamererwe neza, kandi hakaba hakiri n’ibindi bibanza bizubakwamo andi mazu aciriritse mu bindi byiciro.